Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Rubavu: Filime y’uruhererekane ‘Mpyisi’ ya Top Hillz Ent igiye kujya ica kuri YouTube.

Top Hillz Entertainment Ltd yo mu karere ka Rubavu igiye gushyira hanze Filime y’uruhererekana izajya inyura kuri shene ya Youtube yitwa “Mpyisi Series”.

“Mpyisi Series” ni filime Nyarwanda y’uruhererekane ya Top Hillz Entertainment Ltd iri mu bwoko bwa drama ikaba itegurwa na Top Hillz Ent ifatanyije na Westland Film Production ikaba izajya isohoka buri wa Gatatu w’icyumweru.

Iyi Filime yanditswe na Ndahayo Emmanuel Umuyobozi wa Top Hillz Ent n’imwe muri filime ziteguwe neza zitezweho kumenyekanisha Sinema yo mu karere ka Rubavu.

Ndahayo Emmanuel avuga ko itoranywa ry’abakinnyi bahoraho ryarangiye bakaba bagenda binjizamo abakinnyi bashya kugira ngo izagende irushaho kuryoha.

” Gutoranya abakinnyi (casting) bahoraho(acteurs principaux) byararangiye naho abagenda binjizwamo (figurants) bo bakomeza gutoranywa kugira ngo filime irusheho kugenda imera neza “

Iyi Filime izajya inyura kuri Youtube kuri shene yitwa “Mpyisi Series” aho kuri ubu igice cya mbere hakaba hari gutegurwa ifatwa ry’amashusho ry’ibindi bice.

Emmanuel Ndahayo umuyobozi wa Top Hillz Entertainment akaba n’umwanditsi wa Mpyisi Series

Ndahayo Emmanuel atangaza ko iyi Filime bayitezeho umusaruro ugaragara ko uretse ubutumwa buyinyuzwamo hari n’icyo izabasigira ku buryo bw’amafaranga.

“Usibye ubutumwa buyitambutswamo twizeye ko hari n’icyo izadusigira ku bijyanye n’amafaranga ndetse no kumenyekanisha impano z’iwacu “

Mu kiganiro na Virunga Reports Ndahayo yasabye abakunzi ba Sinema Nyarwanda kubaha ikaze no kubakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo aho bitwa “Mpyisi Series” ndetse no kubaha inama n’ibitecyerezo kugira ngo barusheho gutera imbere.

Sound Track ya El Kennedy niyo izifashishwa muri iyi Filime

140 Yasuwe
%d bloggers like this: