Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Roy Paul yashyize hanze indirimbo nshya ‘Nzaza’ ibyinitse kandi iryoheye amatwi

Roy Paul yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nzaza” ivuga ku nkuru y’urukundo rw’abakundana batabana aho umwe aba ahumuriza umukunzi amusezeranya ko n’ubwo atamuri hafi ku bw’impamvu yo gushaka ubuzima ariko amuhora ku mutima.

Roy Paul uri gukora injyana ya Afropop yiganjemo ikinyarwanda inacurangitse kinyarwanda n’izahabu nshya mu muziki Nyarwanda ikiri mu byondo ku buryo umunsi amarembo yafungutse nta kabuza abakunzi ba Muzika bazasongongera ku buhanga bw’iyi mpano maze nayo igasoroma ifaranga muri Muzika igaburira uwahiriwe nayo.

Mu gukora iyi ndirimbo “Nzaza” Roy Paul yadutangarije ko yari afite intego yo gukora indirimbo ibyinitse ariko irimo ubutumwa.

” Nkora Nzaza nashakaga gukora indirimbo irimo ubutumwa ariko inabyinitse kuburyo uyibyina ariko hari n’ubutumwa ukuramo Hari umurongo mvugamo nti: Nzaza nkuzaniye cash Aho ndi ntakuryama ntarabona akantu nubwo mbona bitoroshye kuba umugabo nabyo bisaba gupanga

“intego yari gukomeza urukundo rw’umuntu mutarikumwe ariko mubwira ko ndi gushaka ubuzima hasi hejuru areke kwirara wenda yumveko n’ubwo mba muri American cyangwa mu yindi nshaka ubuzima kandi bitoroshye.”

Roy Paul yizera ko nyuma yo gukoraindirmbo nziza Imana izafungura amayira

Uyu musore uri kugenda ashyira hanze ibihangano bishya kandi byiza avuga ko nta hantu hihariye ari gukura ubushobozi.

” Nta hantu hihariye ndigukura imbaraga nkeka ko ari inganzo iri muri njye ndetse no gukora ibintu niyumvamo cyane kurusha kuba natewe inspiration n’undi muhanzi runaka njye nkora inspirations ziri muri njye Kandi nkita cyane ku bintu bibaho nkanagira abantu dukorana duhuza Kandi dufite gahunda imwe yogukora umuziki mwiza. “

Iyi ndirimbo yakorewe muri Capital Record , ikorwa n’aba Producers barimo Fazzo Big Producer, Mantra Made na Hervis Beat.

Umva hano Nzaza by Roy Paul

170 Yasuwe
%d bloggers like this: