Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha umukinnyi mushya wa Arsenal

Umunyarwanda George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha wari wararangije amasezerano na Fram Larvik yo muri Norway yamaze gusinyira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Uyu musore w’imyaka 19 wavukiye i Kigali ariko akaba afite n’ubwen egihugu bw’u Bubiligi yasinyiye Arsenal nyuma yo gutsinda igeragezwa aho yakunzwe n’umutoza Mikel Arteta.

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Metro cyatangaje ko uyu musore usatira anyuze ku mpannde yamaze kuba umukinnyi wa Arsenal, akaba yayisinyiye nk’umukinnyi wigenga(free agent) nyuma y’uko yari yarasoje amasezerano muri Fram Larvik yo mu cyiciro cya gatatu muri Norway.

N’ubwo Arsenal itaratangaza inkuru y’isinya ry’uyu musore, ikinyamakuru Evenning Standard na cyo mu Bwongereza cyatangaje ko umuyobozi wa Fram Larvik yahoze akinira, Jostein Jensen yatangarije itangamakuri ryo muri Norway ko yasinyiye Arsenal.

Yagize ati“Ibyo nabyemeza rwose. Bamaze kumbwira ko yasinyiye Arsenal.”

George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha akaba ari ubwa agiye gukina ku rwego mpuzamahanga kuko ubundi yakinaga mu makipe atarabigize umwuga, ni nyuma yo gukora igeragezwa avuye mu cyiciro cya 3 muri Norway akishimirwa bikomeye n’umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta.

abaye umunyarwanda wa kabiri ukiniye Arsenal nyuma ya Alfred Mugabo
138 Yasuwe
%d bloggers like this: