Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Umwana wa Patrick Mafisango mu nzira zimujyana muri PSG

Crespo Tabu Tuyishime umwana wa nyakwigendera Patrick Muteesa Mafisango ushobora kwemezwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe Paris Saint Germain ya batarengeje imyaka 15.

Crespo Tabu ufite imyaka 13 gusa n’umwe mu bana batanga ikizere cyo kuzakina umupira ku rwego rwo hejuru akaba yabigaragaje ava mw’ikipe ya Kiyovu Sport y’abato akerekeza mu gihugu cy’ubufaransa muri PSG, akaba azajya gutangira imyitozo mu kwezi gutaha mw’ikipe nshya ya PSG.

Crespo Tabu Tuyishimwe yigaragaje cyane ubwo hakinwaga irushanwa ry’abana  bakiri bato ryitwa IJAMBO RYAWE ryabaye m’Ukuboza kwa 2018, akaba yarafishije bamwe mu bari baje gushaka abana bakiri bata kugira ngo babjyane gukina k’umugabane w’iburayi, uyu mwana w’imyaka 13 akaba yari capiteni w’abato b’ikipe ya Kiyovu Sport.

Uyu mwana yakagombye kuba ari mu gihugu cy’ubufaransa ariko kubera icyorezo cya covid-19 byaje kwanga , ariko amakuru atugeraho nuko mu gihe ibintu byaba bisubiye uko byari bimeze nta kabuza uyu mwana agomba kujya mu bufaransa gutangira imyitozo mw’ikipe ya bato muri PSG, amahirwe menshi ahari ni muruku kwezi kwa 6.

Umwe mubari baje kureba abo bana yagize ati:”Tuyishime n’umukinnyi mwiza uri ku rwego rwo hejuru ashobora kuzakora ibya abandii bakinnyi ba banyarwanda batigize bakora” yabwira The New Times.

Crespo Tabu Tuyishime ukina hagati mu kibuga asa nkusatira izamu (le milieu offensif) n’umuhungu w’uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Patrick Mafisango w’itabye imana muri 2012 ari kwitegura kuza kw’itabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi , akaba yaramaze guhamagarwa inshuro zirenga 23 mw’ikipe y’igihugu.

97 Yasuwe
%d bloggers like this: