Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’ubudage ndetse na RB Liepzig uri kwifuzwa n’amakipe menshi ku mugabane w’iburayi biri kuvugwa ko uyu musore yaba yamaze kumvikana n’ikipe ya Chelsea kuzayerekezamo nyuma yaho ku munsi w’ejo bitangajwe n’ibinyamakuru byinshi ku mugabane w’iburayi.
Timo Werner umaze kwigaragaza cyane muri shampiyona ya Bundesliga ngo yamaze kumvikana na Chelsea kuzayikinira mu myaka itanu iri mbere , ikipe ya Chelsea yamaze kwemera kwishyura amasezerana yuyu musore agera kuri miliyoni mirongo ine n’icyenda z’amapawundi akoreshwa mu Gihugu cy’ubwongereza (£49 m).
Uyu musore ari kwifuzwa cyane n’amakipe menshi ari Liverpool byanavuzweko bari baramaze kumvikana kuzayijyamo uyu mwaka ariko kubera ikipe ya Chelsea gushaka umwataka cyane bishobora kurangira ayerekejemo , hari no kuvugwa ko uyu musore muto w’umudage aza gusinya amasezerano mu minsi micye cyane. Si Liveverpool gusa ya mushakaga na Manchester united nayo iramwifuza cyane.
Izindi Nkuru
Umukinnyi wa Brington mu mazi abira kubera gufatwa ari gusambana muri Guma mu rugo.
Umunyafurika y’Epfo Dr. Patrice Motsepe ni we watorewe kuyobora CAF
Roberto Mancini ati:”mbabazwa nokubona uko Balotelli ameze”