Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Bimwe wa menya birikuvugwa muri Premier league mbere yuko isubukurwa.

Shampiyona y’igihugu y’abongereza ikunzwe cyane iraza gusubukurwa kuri uyu wa gatatu, shampiyona yari yasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 Liverpool ari yo iyoboye urutonde.

Virungareports.com yabegeranirije amwe mu makuru ari kuvugwa mu makipe 20 agize iyi shampiyona.

Shampiyona y’Ubwongereza yasubitswe muri Werurwe 2020, amezi asaga atatu akarengaho n’iminsi abakinnyi bari mu rugo banakora imyotozo, Ubuyobozi bw’’iyi shampiyona bwemeje ko iyi shampiyona yasubukurwa tariki 17 Kamena 2020, hagakinwa iminsi 9 y’mikino ya shampiyona yari isigaye gukinwa.

Iyi shampiyona igiye gusubukurwa ndetse imikino imwe ni mwe izerekanwa ku buntu.

Kuri uyu wa Gatatu hari imikino izafungura isubukurwa ry’iyi mikino harimo umukino Aston Villa izakiramo Sheffield United nyuma yaho Manchester City ikacyira Arsenal.

Dore amwe mu makuru wamenya mbere yuko isubukurwa

Umunyamakuru Oliver Yew asesengura ikipe ya Arsenal FC nk’ikipe itozwa na Mikel Arteta waje asimbura Unai Emery wari ufite ikibazo cy’umusaruro mucye, uyu mutoza mushya yaje afite akazi kenshi ko gukora mu gihe gito yishimiye impano nyinshi yasanze muri iyi ikipe ndetse yishimira n’abakinnyi bava mu kademi k’iyi kipe gusa icyorezo cya Covid-19 cyateye Isi, iyi kipe iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa gateganyo rwa shampiyona.

Arsenal yagiye ikora impinduka zayihiriye ugereranyije n’ibihe by’umutoza Unai. Oliver Yew abona mbere y’uko imikino y’umwaka w’imikino wa 2019-2020 isubikwa iyi kipe yari imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya, gusa iki kiruhuko cyabayeho gishobora kutazaba cyiza kuri aya kipe mu bihe byo gutsinda, gusa nanone ni igihe cyahaye Mikel Arteta kwiga neza uburyo bwo gukoresha ngo ikipe ye izasoze uyu mwaka byibura mu makipe azitabira Champions League.

Ikipe ya Liverpool iyoboye izindi ndetse yanashyizemo ikinyuranyo cy’amanota arenga 22 hamwe n’iziyikurikiye, ikaba ifite agahinda k’umukino umwe yatakaje imbere ya Watford dore ko yifuzaga gutwara igikombe idatakaje umukino n’umwe. Iyi gahunda ninayo umutoza mukuru wa Liverpool agishyize imbere dore yasabye abakinnyi gutsinda imikino isigaye.

“Ubu ikibazo dusigaranye, turi kwibaza niba igikombe ari icyacu koko? icyo turacyagishidikanyaho. Kugirango ntazakomeza kwicara nshidikanya kuri ibyo tugomba gutsinda imikino icyenda isigaye uko byagenda kose” -Klopp aganira na Sky Sports ubwo yari mu budage.


Manchester City isa nkiyatengushywe no kwegukana igikombe cy’uyu mwaka biri kure, cyane ko yari yaratangiye iri kumwe mu manota n’ikipe ya Liverpool yari iyoboye urutonde rw’agateganyo.

Kugaruka nyuma ya Covid19 ni ukugerageza kurwana ku izina ryabo ndetse bakitegura guhatanira igikombe cya Champions League na FA Cup byakwiyongera ku gikombe cya Carabao Cup begukanye muri Werurwe.


Leicester City ni ikipe imaze gutsindwa imikino itatu iri muza mbere ziyoboye urutonde rw’agateganyo. Igitangazamakuru cy Sky Sports kivuga ko iyi kipe yahoze ikomeye ndetse n’ibi bihe iri gutozwa na Brendan Rodgers ntacyo yabaye.

Kimwe nk’abandi bose icyorezo cya Covid19 cyabakomye mu nkokora kuko cyaje bafite inyota yo gukomeza gutsinda cyaneko umukino iheruka yanyagiye Aston Villa 4-0. Gusa Foxes ivuga ko iyi kipe izitwara neza ikabokena mu makipe ane ya mbere.


Chelsea FC ifite umutoza Frank Lampard umaze kubaka ubumwe muri iyi kipe n’abafana bayo ndetse kuba yarabaye umunyabigwi akina muri iyi kipe ndetse uyu mugabo akaba atanga ibimenyetso byo kugira iyi kipe igihangange mu gihe gito nawe amaze ku mwanya w’ubutoza.

Iyi kipe yiteguye kwakira abakinnyi bakomeye yaguze bazayizamo muri iyi mpeshyi, mu mikino icyenda iyi kipe isigaje izafasha uyu mugabo gusuzuma abakinnyi be, nyuma yo kuzamufasha kwegukana umwanya mwiza uri mu makie azitabira Champions League n’amanota meza.


Manchester United ni ikipe yagerageje kwitara neza mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ari nako isinyisha umutoza Solskjaer, mu mikino nk’itandatu iheruka yayikinnye idafite zimwe mu nkingi za mwamba Marcus Rashford na Paul Pogba batangiye kumererwa neza icyorezo cya Covid19 gikajije umurego gusa ikaba igarutse aba basore bayo bakomeye bitanga ikizere ko izatanga akazi ndetse ikegukana n’amanota akenewe. Andi mahirwe uyu mutoza afite ni ku bakinnyi benshi beza afite iki gitangazamakuru cya Sky kikavuga ko iyi kipe yakagombye kuzaza muri enye za mbere.


Umutoza Chris Wilder wa Sheffield United avuga ko abakinnyi be bameze neza kuburyo ntarwitwazo mu mikino isigaye bafite, bizeye ko mu mikino isigaye bazakora ibidasanzwe. Mu bihe biri mbere hari abakinnyi iyi kipe iri kwifuza kongera mu ikipe ndetse no konger amasezerano n’abakiyikinira.


Mu myaka itanu Burnley yagiye isoreza mu makipe ya hafi ndetse mu mwaka w’imikino wa 2017/18 byayihaye amahirwe yo kuza mu makipe wa karindwi. Imyitwarire y’iyi kipe ubu iyiha amahirwe yo kuzarangiza mu myanya myiza.

Crystal Palace ni ikipe buri gihe itoroherwa, ibihe byinshi irwangwamo imvune ndetse n’imikino 11 iheruka kuva mu Ukuboza kugeza Gashyantare yatsinzemo umukino umwe.

Mu mikino 9 isigaye harimo iyo bazahura n’amakipe y’ibigugu Liverpool, Leicester, Chelsea na Manchester United gusa izi kipe zifite amateka yo kuba zaragiye zinganya n’iyi kipe mu myaka yatambutse harimo na Manchester United, gusa umutoza Roy Hodgson w’iyi kipe ya Crystal Palace avuga ko bifuza ko bazasoza bari mu makipe yo hagati ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka wa 2019-2020.


Everton yatangiye uyu mwaka igira abakinnyi benshi bagiye bavunika harimo Jean-Philippe Gbamin, while Theo Walcott, Andre Gomes na Fabian Delph hamwe no gutsindwa imikino ikomeye bagiye bahurammo na Arsenal na Chelsea ubu umutoza mukuru wayo Ancelotti aganira n’ibitangazamakuru by’iburayi yatangaje ko bafite intego yo gushaka intsinzi ndetse bakazahozaho ndetse bifuza no gutsinda imikino 3 izasubukuriraho izahuriramo n’ikipe z’ibigugu nka Liverpool, Norwich City na Leicester City.

Newcastle United iragaruka iri kumwe n’abakinnyi bayo bameze neza harimo Bruce na Andy Carroll ndetse mu mikino 3 isubukurira ku makipe nka Sheffield United, AFC Bournemouth na Aston Villa
Tottenham, Man City na Liverpool.

Southampton

Umutoza mukuru Ralph Hasenhuttl wa Southampton yatangarije Sky ko iyi kipe iri mu bihe byo kwiyubaka ndetse no gusinyisha amasezerano mashya, ikindi kandi mu mikino icyenda isigaye bazagerageza gushaka amanota ahagije. Umutoza avuga ko bamwe mu bakinnyi nka Kyle Walker-Peters na Kevin Danso bazatangiraa umwaka utaha w’imikino bafite amasezerano mashya yo kuzakinira iyi kipe ubuzima bwose basigaje mu kibuga.


Umwihariko Brighton & Hove Albion ifite ku musaruro utari mubi yagize, bavuga ko uyu mwaka w’imikino ari uguhozaho n’ubwo batsinze Tottenham na Arsenal, gusa bavuga ko bafite akazi kenshi kandi gakomeye mu mikino iri mbere, kuko Mu mikino itatu bazaheraho hasubukurwa iyi shampiyona harimo uwo bazakina na Arsenal, Leicester na Man Utd aha kandi ni mu gihe ikipe ya Liverpool ba Man City zizaba ziri hafi gukina na Brighton ibi bisaba ko iyi kipe izashaka amanota meza mu mikino izaheraho kugirango izasoze mu makipe ari mbere.


AFC Bournemouth ni ikipe nayo iri ku mwanya wa 18, umutoza mukuru Eddie Howe yongeye imbaraga mu bwugarizi buhagazemo Lloyd Kelly witeguye gukora ikizami muri Premier League.

“Si we wenyine uzagaruka mu kibuga dufite Arnaut Danjuma, Chris Mepham, Lloyd Kelly na Steve Cook twasubitse shampiyona badahari twizeye ko tuzagarukana imbaraga mu bwugarizi n’ibindi bice mu ikipe” – Eddie Howe

Eddie Howe n’ikipe ye batangiye uyu mwaka w’imikino badahozaho bakaba bazagaruka barwanira izina ryabo.

Aston Villa

Umunyamakuru Gerard Brand avuga ko Aston Villa ari ikipe ikeneye gutangira iyi mikino nk’itangira shampiyona bundi bushya, dore ko mu mikino itanu yasorejeho itayitsinze ndetse ntiyari ifite umukinyi wo hagati John McGinn igenderaho, ubu amakuru meza ni uko uyu mugabo ameze neza.


John McGinn

Dean Smith umutoza w’iyi kipe avuga ko iki gihe cyababereye umwanya mwiza wo kwiga ku mikinire yabo bifashishije imikino itanu iheruka bakareba ikibazo bagize mu mikinire bakoreshaga ishingiye kugusatira, akavuga ko bagiye kwita ku mukinire ishingiye ku bwugarizi.

Iyi kipe ikaba ibanziriza iya nyuma ku rutonde rw’agateganyo muri iyi shampiyona, igiye guhindura imikinere ishingiye kugusatira.

Kuwa 17 Kamena 2020 Aston Villa izakira Sheff Utd. Mu mikino 10 isigaye itandatu 6 izakinirwa iwayo i Villa Park ibi bizaha amahirwe iyi kipe.

West Ham United izasubukurira ku mikino izayihuza n’amakipe adakanganye muri iyi shamiyons gusa mu mikino icyenda isigaje izakina n’amakipe y’ibigugu nka Manchester United, Tottenham Hotspur na chelsea FC ibi biyiha amahirwe yo kuzasoza neza nk’uko yahoze mu myaka yashize.

Wolverhampton Wanderers igiye gusubukura imikino 9 iri ku mwanya Gatandatu, ikaba ikurikiwe n’amakipe irusha amanota ane n’amakipe abiri murayo iyirusha amanota 2. Wolves ifite abakinnyi bacye kandi barimo abafite imvune


Watford izasubukura imikino yakira Leceister City, ikaba imaranye iminsi na kapiteni wayo Troy Deeney mu myitozo wari watinye kwandura coronavirus.

Tottenham Hotspur iri ku mwanya wa 8 mu mikino abasesengura bavuga ko umutoza wayo Jose Mourinho watangiye uyu mwaka asimbuye Mauricio Pochettino agomba gukomeze kubaka ikipe iri kurundi rwego cyane ko afite akazi katoroshye mu mikino agiye gusubukuriraho. Inkuru nziza ni ukugaruka kwa Rutahizamu wabo Kane.


Umutoza mukuru wa Norwich City we avuga ko ikipe atoza ikeneye amahirwe yo ibitangaza bishoboka kugirango ive mu murongo w’amakipe azamanuka gusa ifite ikizere ikura ku mukino yatsinzemo Leicester City ibona ko byose bishoboka.

Kuru uyu wa gatatu ni bwo izi kipe zose twavuze ruguru zizagaruka mu kibuga, zikine imikino 92 (92 fixtures) isigaye.

264 Yasuwe
%d bloggers like this: