Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Rayon Sports yerekanye abana bashobora kuzayigirira akamaro!

Ikipe ya Rayon Sport nimwe mu makipe yahano mu Rwanda ikunda gutanga amafaranga menshi mu kugura abakinnyi bagira ngo bashimishe abafana babo, nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports igiriye igihombo kinini ndetse agatakaza n’abakinnyi benshi bari bakomeye yiyemeje kuzamura abana bakiri bato kandi bashobora no kuzayirira akamaro.

Aba bana bose bagaragajwe bose bazatizwa mu yandi makipe maze mu gihe Rayon Sport yabakenera ikabona kubisubiza cyangwa se ikaba yanabifashisha mu kugura abandi bakinnyi beza iyi kipe yazaba irimo kwifuza.

Kayiranga Baptiste, umuyobozi wa tekinike akaba n’umutoza w’amakipe y’abato ya Rayon Sports yamurikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abana bakiri bato ashobora kuzayikinira mu gihe k’imyaka ibiri iri imbere. Ni igikorwa cyabaye tariki 15 Kamena 2020.

Kayiranga Baptiste utoza abana ba Rayon Sports

Nkuko byatangajwe na Rwandamagazine.com, Kayiranga Baptiste yashimiye cyane aba bana uburyo bitwaye mu gihe cy’umwaka bari bamaze mu myitozo. Yababwiye ko nibakomeza gukurikiza inama bahabwa bazavamo abakinnyi beza.

Kayiranga yongeye kubibutsa ko umupira w’iki gihe, ushingiye ku bana bakiri bato bityo ko nabo bakwiriye kuzamura urwego, bakaba bazanakinira ikipe ya Rayon Sports mu myaka 2 iri imbere.

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports, nawe yababwiye ko bitezweho kuzagira byinshi bageza kuri iyi kipe mu gihe kiri imbere. Yababwiye ko bagiye gushakirwa amakipe yo kubatizamo yazabafasha kuzamura urwego rwabo rw’imikinire kugira ngo byibura mu myaka ibiri iri imbere bazabashe kuba bakinira ikipe ya Rayon Sports.

Munyakazi Sadate akaba yanashimiye Kayiranga Baptiste ku bw’aka kazi gakomeye yakoze ko gutoza aba bana. Yanamusabye ko yatangira gushaka abandi bana bo kuzamura ahereye ku b’iyi kipe bitoreza i Nyanza batozwa Mbungira Ismail.

Abana ba Rayon Sports bagiye gutizwa mu yandi makipe

  • Rudasingwa Prince (imyaka 20)
  • Ngarambe Sadjad (imyaka 21)
  • Gitego Arthur (imyaka 18)
  • Gatsinzi Augustin (imyaka 20)
  • Migambi Kevin (imyaka 21)
  • Kwizera Sibo Theotime (imyaka 20)
  • Nshimyumuremyi Jean Claude (imyaka 22)
  • Manzi Olivier (imyaka 21)
  • Niyomugabo Yves (imyaka 21)
71 Yasuwe
%d bloggers like this: