Virunga Reports

Amakuru yizewe!

B&B Fm-Umwezi Radiyo y’imikino ku kigero cya 80% yatangiye kuvuga.

B&B Fm Umwezi ni Radio nshya hano mu Rwanda yari itegerejwe n’abantu benshi byumwihariko abakunda ibiganiro by’imikino n’imyidagaduro kubera abanyamakuru bazajya bakora kuri iyi Radio bazobereye muri uyu mwuga w’itangazamakuru.

B&B Fm Umwezi ifite ikicaro i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali yatangiye kumvikana uyu munsi tariki ya 19 Kamena 2020 aho iri kuvugira ku murongo wa 99.5 Fm.

Agashya kiyi Radio nuko izajya ivuga imikino ku kigero cya 80% mu biganiro byose bizajya bica kuri iyo Radio.

Iyi Radio yatangiranye n’abanyamakuru bamaze kwandika amateka akomeye mu gisata cya Siporo aribo; Bagirishya Jado Castar, Bayingana David, Imfurayacu Jean Luc, Gakwavu Sidick, Uwihanganye Fuadi,Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi, Uwineza Clarisse,Iradukunda Yvonne na Baryinyonza, Billy Fred bakizamuka.

aba nibo bagize igisata cya siporo
Mike Karangwa na Claude Kabengera murumuna wa Jado Castar nabo bazajya basusurutsa abakunzi biyi Radio
David Bayingana ari muri sitidiyo ya B&B Fm Umwezi ya Radio
731 Yasuwe
%d bloggers like this: