Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Ibyo wamenya kuri Alex Nyarko Harlley wasinyiye Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports irikugenda yiyubaka buhoro buhoro yamaze gusinyisha umunya Togo witwa Alex Nyarko Harlley wakinaga mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika.

Virungareports.com yabegeranirije bimwe na bimwe ugomba kuba wa menya kuri uyu musore wasinyiye ikipe ya Rayon Sports

Alex Nyarko Harlley  yavutse tariki ya 28 Kanama 1992 avukira muri Togo mu mujyi mukuru wicyo gihugu witwa Lomé aho yabyawe na mushiki wa Adebayor Emmanuel wamenyekanye mu makipe akomeye ku mugabane w’iburayi harimo Arsenal, Manchester City na Real Madrid.

Alex Nyarko akina mu kibuga hagati asatira izamu ,uyu mukinnyi yageze mu gihugu cya leta z’ubumwe z’amerika afite imyaka 18 aho yahise yerekeza mw’ikipe y’ikigo yitwa Yavapai College yaje kuhamara umwaka 1.

Yahise akomereza muri

2011–2013: FC Santa Clarita
2014–2015:Atlanta Silverbacks,
2016:Pittsburgh Riverhounds
2017–2018:Atlanta Silverbacks
2018:Georgia Revolution FC
2019:Las Vegas Lights,
2019:Georgia Revolution FC

Alex ni umukinnyi bigaragara ko atajya aramba mu makipe yakiniye yose nubwo yamaze kwizeza abakunzi ba Rayon Sports kuzakorana amateka nabo umwaka utaha w’imikino ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano ye.

yasinye amasezerano ari muri leta zunze ubumwe bw’amaerika
137 Yasuwe
%d bloggers like this: