Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Iris Family izanye impinduka mu muziki Nyarwanda [Amafoto]

Iris Family, Label itunganya ikanafasha abanyamuziki iravuga ko izanye impinduka zidasanzwe muri Muzika Nyarwanda.

Nyuma ya The Mane, Incledible na Kina Music nka Label twari dusanganywe hano mu Rwanda, Iris Family igizwe n’abasore batanu bafite imbaraga zidasanzwe muri Muzika iragenda igaragaza impinduka mu muziki.

Aba basore babwiye Virunga Reports ko kuva bashinga Iris Family mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, hari kugaragara intambwe ishimishije.

RogB Beatz, Producer w’amajwi akaba n’umuyobozi w’amashusho muri High Sound Music Record Studio ikorera mu karere ka Rubavu niwe uyoboye iyi Rebel yatubwiye ko abahanzi ba Iris Family Label bahagaze neza ndetse ko ibihe bya Guma mu rugo byababereye umwanya mwiza wo kwitegura. Yagize ati: “Iris Family ni Label yacu igizwe n’abahanzi 3; dufite itsinda rya The Rags, Wayd na Bello Banks. Uko mbibona n’ukuntu tubanye, turatwika nta kibazo, ni amahoro kabisa”.

Iris Family iravuga ko uretse abanyamuziki ifasha n’abanyamideri (fashion&modeling na Photogenic), ikaba kandi igiye no kubereka “Show Live” ku mbuga za YouTube na Instagram za Iris Family. Ntibihutiye kujya ku mbuga nkoranyambaga ahubwo babanje gushaka ibyo bahereza abakunzi ba muzika nk’uko babyivugira. Bati: “Ariko noneho iki ni igihe ngo twiyerekane”.

Tubibutse ko Iris Family ari Label igizwe n’abasore 5 ubaze umwe umwe, ariko babiri bagize itsinda ryitwa The Rags, abo ni NGANGO na KAVUNA. Hakaba WAYD na Bello Banks ndetse n’umuyobozi wa Rebel ari na we Poducer, RogB Beatz.

Ngango yabwiye Virunga Reports kandi ko barimo gutegura Media Tour yitwa Iris Tour izazenguruka ibihangano bikagera kuri benshi bashoboka. Ati: “Iris Tour izazenguruka ahantu henshi kabisa batwitege”.

Abakunzi ba Muzika mushobora gukurikira ibihangano bya Iris Label munyuze kuri channel ya YouTube yitwa Iris Rw Family, cyangwa ukajya kuri Instagram z’aba bahanzi bose nk’uko twabavuze hejuru.

Umva unareba indirimbo ZANINKA ya Iris Family Label iheruka👇👇👇

559 Yasuwe
%d bloggers like this: