Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Transfer News : Rayon Sport: amafaranga yo kugura Muhadjili yabonetse!

Ikipe ya Rayon Sport irikwifuza cyane umusore w’umunyarwanda Muhadjili Hakizimana wa kinaga muri leta zunze ubumwe z’abarabu ariko akaba yarahagaritse amasezerano yari afitanye niy’ikipe , amakuru atugeraho nuko ngo amafaranga yose Muhadjili yatse ikipe ya Rayon Sports yose yamaze kuboneka.

Muhadjili uri mu kato muri Hill Top Hotel kuko yaturutse hanze agahita ashyirwa mu kato kugira ngo asuzumwe niba afite icyorezo cya Covid-19 , namara gusoza iminsi igenwe azahita asinyira ikipe ya Rayon Sport amasezerano y’umwaka umwe.

Ikipe ya Rayon Sports yumvikanye na Muhadjili ko azasinyira iyi kipe bamuhaye miliyoni 15 z’amanyarwanda akabasinyira umwaka umwe , Muhadjili wavuye mu Rwanda akinira ikipe ya APR FC bigiye kurangira yerekeje muri mukeba wayo Rayon Sports yamwifuje kuva kera .

Abakunzi ba Rayon Sport batangiye gukusanya amafaranga yo kuzagura Muhadjili mu cyumweru gishije none ngo amafaranga yamaze kuboneka , amakuru agera ku Virungareports aratubwira ko Muvunyi Paul yatanze miliyoni 3 , Gikundiro Forever imaze gutanga arenga miliyoni 2 , Sadate perezida wa Rayon Sports nawe yatanze uruhare rwe kugira ngo babone Muhadjili wakunze kubazonga ubwo bahuraga ari muri APR FC ndetse nandi ma fanclub ari kugenda yitanga.

Ayandi makuru ari kuvugwa muri Rayon Sports nuko bari mu biganiro na rutahizamu wa AS Maniemo yo muri Congo witwa Bola Bolata wigize kuyizamo agakoramo igeragezwa ariko  bakabura amafaranga yokumuha kuko yabakaga amafaranga menshi, amakuru yizewe nuko ngo bamaze kumvikana kumugura Miliyoni 12, akazajya ahembwa ibihumbi 800 by’amanyarwanda. Nshimiyimana Imran , Ciza Hussein, Nizeyimana Mirafa nabo ngo Rayon Sports igiye kubaganiriza kugira ngo barebe niba bagabanya umushahara wabo ngo byakwanga batandukana na Rayon Sports.

837 Yasuwe
%d bloggers like this: