Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Urutonde rw’abakinnyi 5 bakomeye ba ruhago bakize cyane ku Isi.

Abakinnyi b’umupira w’amaguru bazwiho guhembwa amafaranga menshi ndetse bakagira n’ubutunzi bwinshi impano zabo n’ibikorwa byabo mu kibuga , mu gihe ibikunze kuvugwa cyane mu mupira w’amaguru bikunze kuba mu bahembwa menshi.

Ariko, abakinnyi bambere bakina umupira w’amaguru bakize kw’isi ntibivuga ko amafaranga yose batunze bayakura mu mupira w’ amaguru gusa ,kuko benshi bayakura no mu Bindi bitandukanye. Mu kwegeranya aba bakinnyi 5 ba mbere bakina umupira wamaguru bakize kwisi, turareba mu mitungo yabo nk’uko tubikesha urubuga Storytell.

5Neymar Jr.

Uyu musore w’umunya-brazil ukunzwe cyane na benshi nawe yinjiza amafaranga atari macye kuko afite umutungo wa $185 Million.

Neymar ahabwa umushahara ungana na € 707.692 buri cyumweru. Umutungo wa Neymar Jr kugeza muri 2020 ufite agaciro ka miliyoni 185 z’amadolari, ukamushyira ku mwanya wa 5 mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakize ku isi. Afite amasezerano yo gukorana na MasterCard, Gillette, Electronic Arts, Nike na McDonald’s.

4. Zlatan Ibrahimovic

uyu munya-sweden ukinira ikipe ya Ac Milan nawe n’umwe mu bakinnyi ba ruhago bakoreye amafaranga kuva kera kugeza nubu , ku myaka 48 aracyatera umupira w’amaguru.

Zlatan afite umutungo ungana na miliyoni ijana na mirongo icyenda z’amadorali y’amanyamerika ( $190 Million).

3. Lionel Messi

Lionel Messi n’umwe mu bakinnyi ba ruhago bubatse izina muri iyi siporo kuko amaze gutwara ballon d’or 6 ndeste akaba anahembwa amafaranga menshi mw’ikipe ya FC Barcelone .

Uyu mugabo wavukiye muri Argentine afite umutungo ungana na miliyoni magana ane z’amadorali ( $400 Million).

2.Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo ,umunya-Portugal wakiniye amakipe hafi yayose akomeye ku mugabane w’iburayi, ubu akinira ikipe ya Juventus .

uyu mugabo amafaranga atunze ntago ari ayo akura muri Ruhago kuko afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza amafaranga menshi.

umutungo wa Cristiano ungana na Miliyoni magana ane na mirongo itandatu z’amadorali y’amanyamerika ($460 Million)

1. Faiq Bolkiah

Ntabwo bizwi na benshi, Faiq Bolkiah kuri ubu niwe mukinnyi wumupira wamaguru ukize kwisi kurubu, Uyu mukinnyi wimyaka 21 akomoka muri Brunei ikungahaye kuri peteroli , akaba akinira Leicester City akaba na capiteni w’ikipe y’igihugu ya Brunei.

1,081 Yasuwe
%d bloggers like this: