Virunga Reports

Amakuru yizewe!

N’iki cyihishe inyuma yo kudasinya kwa Muhadjiri muri Rayon Sports ?

Hamaze iminsi havugwa inkuru ya Hakizimana Muhadjiri muri Rayon Sports, aho yaciye iyi kipe amafaranga agera kuri miliyoni 15 zo ku mugura, akabakinira mu gihe cy’umwaka. Nyuma y’ubukangurambaga bwabaye hashakishwa amafaranga yo kumugura, yari yabonetse ariko bisa n’aho kumvikana byananiranye burundu.

Nyuma y’uko aya mafaranga abonetse, ni kenshi bagiye bagerageza kuvugana n’uyu musore ariko akomeza kugenda abagora, rimwe na rimwe agakuraho telefoni.

Kuwa 26 Kamena 2020 ku biro bya MK Card, aho iyi kipe isanzwe isinyishiriza abakinnyi bayo,habereye ibiganiro bya nyuma ndetse Rayon Sports yemeraga guhita yishyura uyu musore miliyoni 15 bumvikanye, imwemerera umushahara wa miliyoni n’ibihumbi 200 ku kwezi, bivuze ko ari miliyoni 12 ku mwaka. Byose hamwe byari miliyoni 27 ku mwaka hakiyongeraho uduhambazamusyi uyu muhungu yagombaga kuzajya abona.

Nyuma yo kubyemeranywaho, Muhadjiri yasabye ko bamuha umwanya akagenda akabitekerezaho ubundi akazabaha igisubizo.

Amakuru avuga ko Rayon Sports yari yihaye ko uyu munsi ari wo wa nyuma wo kuba barangizanyije na Muhadjiri, byakwanga bakabivamo burundu. Bivugwa ko iyi kipe yamaze gukura amaso kuri Muhadjiri ahubwo igiye gushaka uburyo isinyisha umunyezamu Kwizera Olivier.

Hakizimana Muhadjiri, bivugwa ko kunaniza iyi kipe ari uko afite andi makipe ashobora kwerekzamo hanze y’u Rwanda arimo Yanga yo muri Tanzania ikinamo mukuru we Haruna Niyonzima n’indi yo muri Maroc.

1,114 Yasuwe
%d bloggers like this: