Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Ntukajugunye imbuto z’ipapayi kuko zifite umumaro ukomeye cyane mu mubiri.

Benshi iyo turiye ipapayi, mubusanzwe imbuto z’imbere turazita. Ndizera ko buri wese urasoma iyi nkuru atazongera kuzita kuko zivura zikanarinda indwara cyane cyane indwara ya “gut”, “impiko”, “umwijima”, “inzoka zo munda” ndetse n’izindi.

Njya gutegura iyi nkuru kubwo kumenya umumaro w’izi mbuto nahise mbanza kugura ipapayi kugirango nange ntangire nirindire umubiri kuko “urya nabi ukivuza menshi.”

Nti mubifate nko gutebya imbuto z’ipapapayi zifite akamaro kenshi mumubiri nk’uko iyo uzanitse ukazisya neza ukazinywa mu mutobe cyangwa ugashyira ifu ku biryo ugiye kurya birinda umwijima. Iyo ubikoze iminsi mirongo itatu (ukwezi) ukabikora buri munsi.

Nanone kandi imbuto z’ipapayi zisukura impiko. Zikuramo uburozi bushobora kuzangiza. izi mbuto zirinda kandi indwara zose zifite aho zihuriye n’impiko.

Izimbuto n’ingirakamaro cyane ku kurinda indwara zirimo na canceri

Imbuto z’imbere mu ipapayi benshi tujugunya zifasha urungano ngogozi. Abahanga muri kaminuza ya KARACHI Univsty bagaragaza ko izi mbuto uziriye igihe kinini utagorwa cyane n’igogora bityo bagakangurira abarya ipapayi kutajugunya izi mbuto.

Abenshi mu gihugu cy’Ubuhinde ndetse no mubice bya ASIA bo bakoresha izi mbuto kuko ngo zituma bibafasha mu kubyara. Ubushakashatsi bwakorewe muri akagace bugaragaza ko abagabo ndetse n’abagore babuze urubyaro bategekwa kurya izi mbuto kugirango babashe gusama (ku bagore) no gutera inda(ku bagabo).

Izi mbuto ngo zirinda na canceri!! benshi ntibashobora ku byumva. Abantu barya izi mbuto baba birinze cyane ingaruko zo kuba barwara canceri cyane cyane iy’amabere, ifata ubugabo ndetse n’ibihaha.

Zambuto tujugunya burya ngo zivura inzoka! Ubushakashatsi bwakoze n’abanyeshuri bo muri Oxford Universty bwagaragaje ko abana mu gihugu cya Nigeria nyuma yo kumara iminsi irindwi bakoresha ifu ikomoka ku mbuto z’ipapayi bapimwe bagasanga ntandwara y’inzoka bafite mu mubiri wabo.

Valleyislecambuca.com , ivugako izi mbuto zirinda indwara ya “gut” ituma ingingo zimwe nazime ziremara. Iki kinyamakuru cyabitangaje mu mwaka wa 2019 nyuma y’ubushakashatsi bwari bwakozwe 2017.

Burya ngo ntabyera ngo de! imbuto z’ipapayi zigira ingaruka ku buryo atari byiza ko umugore utwite cyangwa uri konsa ntiyemerewe gukoresha ziriya mbuto. Kuko si nziza ku bana bato.

167 Yasuwe
%d bloggers like this: