Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Alpha Rwirangira agiye gukorera ubukwe muri Canada.

Alpha Rwirangira wamenyekanye mu karere k’ibiyaga bigari ubwo yegukanaga irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame ya 3 mu 2009, ku wa Gatandatu tariki 27 yashyize hanze inyandiko z’ubutumire (invitation) zivuga ko agiye kurushinga n’uwitwa Liliane Umuziranenge.

Image result for alpha rwirangira

Ubu bukwe bwabo buzabera i Montreal muri Canada. Gusa nta kindi kigaragara ku rupapuro rw’ubutumire uretse amazina y’abahagarariye imiryango y’abageni.

Ubu butumire bugaragaza ko Alpha Rwirangira na Umuziranenge bazakora ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020 bukazabera mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada.

Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Songa mbele’, ‘Birakaze’, ‘Merci’, ‘Katarina’ n’izindi.

Mu 2017 Alpha yasoje amasomo muri Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarigiye kuri buruse yahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

ALPHA RURANDIRA aheruka gushyira hanze indirimbo “promese” yuje amagambo y’urukundo kanda hano uyumve.

266 Yasuwe
%d bloggers like this: