Virunga Reports

Amakuru yizewe!

RDC: Hagaragaye ibendera ryanditseho “Repubulika ya Kivu”

I Bukavu hagaragaye ibendera ryanditseho Repubulika ya Kivu

Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo bwemeje ko kuwa gatatu w’iki cyumweru mu mujyi wa Bukavu wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ahantu hatandukanye hagaragaye amabendera yanditseho “Repubulika ya Kivu”.
Mu gitondo cya kare kare cyo kuwa gatatu w’iki cyumweru abaturiye umujyi wa Bukavu wo muri Kivu y’Amajyepfo nabo bavuga ko babonye amabendera afite amabara atatu harimo inyenyeri ifite ibara ry’umweru hagati handitseho “Repubulika ya Kivu”
Kugeza ubu ngo ntiharamenyekana uwaba yihishe inyuma y’ayo mabendera. Gusa hari amakuru avuga ko inzego z’iperereza muri iki gihugu zimaze guta muri yombi bamwe mu baturage baturiye uyu mujyi, ariko iperereza rikaba rigikomeje.
Birahwihwiswa ko hashize igihe hari abantu bagiye bakomeza kuvuga ko intara ya Kivu ikeneye ubwigenge maze igatandukanywa igice cya Congo.
Muri videwo yashyizwe ku rubuga rwa Twitter Guverineri w’iyi ntara, Theo Ngwabidje Kasi yagaragaye avugana akababaro ko umuntu wakoze akanakwirakwiza iri bendera yari “yasinze” ndetse adakunda igihugu kandi akaba agomba gufatwa akabibazwa.

535 Yasuwe
%d bloggers like this: