Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Baricelone:Josep Maria Bartomeu aratunga arutoki VAR gufasha Real Madrid kubona insinzi.

Championa ya ESpagnye isigaje imikino ine kugirango irangire, kuri ubu ikipe ya Real Madrid niyi iyoboye iyi shampiona irarusha mukebe w’ibihe byose FC Barcelone amanota 4.

Josep Maria Bortomeu aganira na Movistar, nyuma y’umukino wahuje ikipe ya FC Barcelone yatsinzemo Villarreal ibitego 4-1 yatangaje ko VAR idakora uko bikwiye kuko ngo ibogamira ku ruhande rumwe rwa mukeba Real Madrid.

Ati “Narebye umukino wabereye muri Bilbao, nubwo ntakunda kubivugaho, ndasubiramo ko VAR ikoreshwa uko bitakabaye bigenda. Kuva imikino isubukuwe nyuma y’ibihe bikomeye bya COVID-19, ntabwo byabaye kimwe. Birasa n’aho ibogamira ku ikipe imwe buri gihe.”

Yanamaze impungenge abavugaga ko umutoza w’iyi kipe ndetse na capitani bazava muri iyi kipe dore ko hamaze igihe havugwa ibihuha ko ahazaza habo hakemangwa muri iyi kipe.

Ati “Ndabizi ibyo bihuha birahari, ariko si byo. Quique tumuri inyuma. Tugiye guhatana kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona, nyuma yayo hari Champions League.Ntabwo nza kubyinjiramo cyane kuko turajwe ishinga no gushaka ibikombe, ariko turi kuganira n’abakinnyi benshi kandi Messi yatubwiye ko ashaka kuguma hano.”

FC Barcelone izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu ikina na Espanyol mu gihe Real Madrid izakira Alavés ku wa Gatanu.

183 Yasuwe
%d bloggers like this: