Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Gasogi United yahaye iminsi 2 Kwizera Olivier ngo aze asinye amasezerano bumvikanye!

Ikipe ya Gasogi United yahaye iminsi 2 Kwizera Olivier ngo aze asinye amasezerano bumvikanye ngo kandi nataza baraza kwifashisha amategeko, ibi bikaba bije nyuma yaho uyu munyezamu amaze umunsi umwe yemejwe nk’umukinnyi mushya wa Rayons Sports.

Ikipe ya Gasogi United yandikiye ibaruwa uyu musore ko agomba kuza gusinya amasezerano bagiranye na Gasogi United ( imbanziriza masezerano) kandi ngo uyu musore yari yarafashe n’amafaranga ya mbere muri miliyoni 8 (8,000,oo frw) , bakaba baramuhaye miliyoni 1 (1,000,000 frw).

Ikipe ya Rayon Sports yaraye yemeje ko yasinyishije bidasubirwaho umunyezamu Kwizera Olivier amasezerano y’umwaka umwe nyuma yaho mu minsi ishize bivuzwe ko yasinye bitaraba.

Gasogi ivuga koyo na Kwizera Olivier bumvikanye ko bazongera amasezerano y’umwaka aho bagombaga kumuha miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda agahabwa n’umushahara w’ibihumbi 800 ku kwezi ariko ngo yayiteye umugongo yigira muri Rayon Sports.

Gasogi United ihagarariwe na Me Jean Damascene Rutagengwa,yanditse iyi baruwa tariki ya 3 Gicurasi 2020 ariko ngo Kwizera Olivier yanze kuyifata ndetse yanze kubonana n’umuhesha w’inkiko nyuma yo kumuvugisha kuri telephone kuri uyu wa kabiri tariki ya 07.09.2020.

Ibaruwa Gasogi yandikiye Kwizera iragira iti “Mu izina no mu nyungu za Gasogi United mpagarariye mu mategeko mbandikiye iyi baruwa ngirango mbasabe kubahiriza uburyo bwo kuvugurura amasezerano wari usanzwe ufitanye na Gasogi United.

Nyuma y’uko uvuganye n’ubuyobozi bwa Gasogi United mukemeranya ko uzashyira umukono ku masezerano yo gukinira Gasogi United mu gihe cy’umwaka umwe, ugahabwa amafaranga ahwanye na 8,000,000 Frw ya Recrutement ukazajya uhembwa 800,000 Frw buri kwezi, wanasabye no guhabwa avanse ya 1,000,000 Frw uranayihabwa nkuko byemezwa n’inyandiko washyizeho umukono tariki ya 21 Gicurasi 2020, unahabwa gahunda yo kuzaza gusinya amasezerano ariko kuri uwo munsi ntiwaboneka, biba ngombwa ko wibutswa n’ubuyobozi bwa Gasogi United mu nyandiko yo ku wa 12 Kamena 2020, igusaba kuabahiriza inshingano zawe ukaza gusinya amasezerano ariko ntiwabyubahiriza, tukaba twongeye ku gusaba ku nshuro ya nyuma kuza gushyira umukono ku masezerano yo gukinira Gasogi United nkuko mwabyumvikanyeho bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri izatangira kubarwa guhera igihe iyi nyandiko izakugeraraho bitari ibyo hakaziyambazwa inzego zibifitiye ububasha kugira ngo uryozwe ubuhemu n’uburiganya urimo gukorera Gasogi United.

Mboneyeho no kukumenyesha ko ibyo wanditse mu ibaruwa yawe ko nta gaciro bifite kuko ibyo wumvikanye na Gasogi United urabizi kandi tubifitiye n’ibimenyetso.”

Umunyezamu Kwizera Olivier yasinyiye Rayon Sports ahabwa Miliyoni 8 FRW arimo na miliyoni 1 FRW agomba gusubiza Gasogi United cyane ko we avuga ko yayamugurije.

Umunyezamu Kwizera Olivier yakiniye APR FC ayivamo ajya muri Bugesera, Free State Stars na Gasogi United yakiniraga.

Uyu munyezamu yasinyiye Rayon Sports mu gihe KNC yari yavuze ko ibintu bitatu gusa ari byo byatuma ayisinyira birimo:

Kuba Rayon Sports yakwemera kubaha umunyezamu wayo muto Hakizimana Adolphe bakagurana.

Kuba Munyakazi Sadate na Kwizera Olivier bajya kuri TV1 bagasaba imbabazi imbona nkubone ko bakoze amakosa.

Kwiyambaza amatageko akaba ari yo yemeza ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wa Rayon Sports.

396 Yasuwe
%d bloggers like this: