Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika mu kugira abaturage banywa inzoga nyinshi

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika mu kugira abaturage banywa inzoga

Abanyafurika bazwiho guha agaciro inzoga, kunywa inzoga ni kimwe mu mico nyafurika nubwo hari bamwe batayinywa kubera amadini ayibabuza.
Urutonde rwagaragajwe n’abashakashatsi rwerekana ibihugu 10 bya mbere muri Afurika hashingiwe ku ngano y’inzoga unyobwa ugereranyije n’umubare w’abaturage baturiye icyo gihugu.

  1. Nigeria.

Ubushakashatsi bugaraagaza ko nibura buri muturage w’igihugu cya Nigeria anywa litiro 18,28 ku mwaka.
Nigeria nicyo gihugu cya mbere muri Afurika mu gukoresha inzoga nyinshi kandi zikaze, inzoga z’urufuro zizwi nka byeri zinyobwa ku gipimo kingana na 16 ku ijana mu gihe izindi nzoga z’ibikatu zinyobwa ku gipimo kingana na 84%.
Inzoga izwi cyane muri iki gihugu ni iyo bita “Ogogoro” mu rurimi rwabo cyangwa “homebrew du Nigeria”.

  1. Cameroun

Aha nibura buri muturage anywa litiro 15,65 ku mwaka.
Mu gihe imyaka yo kunywa inzoga ari 18 mu mategeko y’ibihugu byinshi, ariko muri iki gihugu usanga umubare w’abana banywa inzoga uri hejuru.

  1. Uganda

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nibura bibarwa ko buri muturage anywa litiro 13,93 ku mwaka.
Inzoga za rufuro zinyobwa ku gipimo kingana na 4%, naho 96% zikaba inzoga z’igikatu.
Inzoga yamamaye kandi inyobwa cyane muri iki gihugu ni iyitwa “Uganda Waragi” ifite uburemere bw’inzoga (volume d’alcool) bungana na 42% bivuze ko ari imwe mu nzoga zikaze ku isi.

  1. Kenya

Mu gihugu cya Kenya nibura buri muturage anywa litiro 12,21 z’inzoga ku mwaka. Inzoga z’inyarufuro zinyobwa ku gipimo kingana na 43 ku ijana.
Inzoga zamamaye muri iki gihugu ni iyitwa “Tusker Lager” na “Tusker Premium Lager”

  1. Rwanda

Nibura umuturage anywa litiro 11,90 ku mwaka, rufuro zinyobwa ku gipimo kingana na 8% naho 92% ni inzoga zikorerwa mu rugo nk’urwagwa n’umusururu.

  1. Namibiya

Nibura buri muturage anywa litiro11,62 z’inzoga ku mwaka. Muri iki gihugu abaturage baho ntibakunda inzoga z’igikatu kuko rufuro zinyobwa ku gipimo kingana na 67%. Inzoga yamamaye muri iki gihugu ni iyitwa “Windhoek Lager”

  1. Afurika y’epfo
    Nibura buri muturage wa Afurika y’epfo anywa litiro 11,46 ku mwaka.
    Iki gihugu kiza mu bihugu bya mbere ku isi mu gukora divayi ndetse n’inzoga zikomeye, byumvikana ko inzoga z’urufuro zitanyobwa cyane.
    Inzoga zizwi kuri iki gihugu ni nk’iyitwa “Castle” na “Black Label”.
  2. Burundi

Buri muturage w’igihugu cy’u Burundi anywa nibura litiro 11,23 ku mwaka.

  1. Gabon

Nibura buri muturage anywa litiro 10,32 ku mwaka.
Muri iki gihugu inzoga ihendutse kandi inyobwa cyane ni iyitwa “Regab”. Ubushakashatsi bwerekana ko n’ubwo imibare yo kunywa inzoga imeze itya muri uyu mwaka ariko mu mwaka wa 2005 umuturage umwe wa Gabon yanywaga litoro 5 ku mwaka.

  1. Botswana

Buri muturage w’iki gihugu anywa nibura litiro 8,46 ku mwaka.
Ubwoko bw’inzoga zinyobwa cyane muri Botswana ni iz’urufuro harimo nk’izwi cyane muri iki gihugu yitwa “St Louis”.

267 Yasuwe
%d bloggers like this: