Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Ingaruka zo gukoreshereza telephone mu bwiherero (toilets).

Gukoresha telephone umuntu ari muri tuwaleti (toilet) bimaze kuba umuco cyane cyane mu rubyiruko. Si ukubeshya biraryoha kandi biranashimisha kuba uri ahiherereye aho benhi baruhukira neza, ureba amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga haba twiteer , instagram, facebook, whatsapp n’izindi kandi koko ntibigomba kugucika.

Nziko benshi muri twe tubikora. Ariko se uyu si umuco mubi? Ese ntangaruba bigira ku buzima n’umubiri? Ibi nibyo nshaka ko twese tumenya. Nyuma yo gusoma iyi nkuru benshi ntibazongera kubikora kuko si byiza na gato ku mubiri.

Gukoresha telephone mu bwiherero byo ubwabyo si ikibazo gikomeye, ariko gukoresha telephon igihe kinini mu bwiherero bituma utinda mo. Ibi bituma umuntu akoresha imbaraga nyinshi (kwikanira) rimwe na rimwe ukaba ushobora kuva amaraso ukomeretse agasohokana n’umwanda. Iki gihe ubabara ikibuno cyane kandi akenshi umuntu ajya mubwiherero agirango aruhuke.

Benshi tuzi neza ko muri WC habamo umwuka mubi kandi mikorobe (microbes) zitandukanye ziba zisirikira muri iyi nzu. Ibi rero bishobora gushyira ikiremwa muntu mu kaga igihe izi mikorobe zinjiye mu mubiri wa muntu.

Ni iki ushobora gukora ?

  • Ntukajyane telephone yawe mu bwiherero yewe ni binakubaho jya uyishyira mu gikapu aho idashobora guhurira na mikorobe.
  • Ntukicare mu bwiherero igihe kirenga iminota 15.
  • igihe kandi ubona kwituma byanze wihata ngo wikanire kuko uba wangiza umubiri wawe.
  • Nywa amazi menshi kugirango ubashe kwituma neza.
123 Yasuwe
%d bloggers like this: