Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Bruno Fernandez yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi witwaye neza muri EPL.

Buri kwezi Premier Ligue ihembe umukinnyi witwaye neza. Nyuma y’uko imikino yari yarahagaritswe kubera iki cyorezo cya Covid abakinnyi batangiranye imbaraga.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Polutigali benshi bamaze kwemeza bidasubirwaho ko ari umuhanga kuva yagera muri iyi kipe yo mujyi wa manchester ahawe iki gihembo nyuma yo kwigaragaza akanagira uruhare rukomeye ndetse no kuzana impinduka mu mikinire nyuma y’ukwezi kwa Gashyantare ubwo yageraga mu ikipe ya Manchester United.

Bruno Fernandez amaze kugira uruhare mu bitego 12 kuva yagera muri iyi kipe kuko amaze gutsinda ibitego 7 ndetse yanatanze imipira ivamo ibitego 5.

Mu mukino waraye ubahuje n’ikipe ya Aston Villa Fernandez yaciye agahigo ko kuba umwe mu bakinnyi bigaragaje bakagaragara mu bitego 12 nyuma yo kugera muri Premier Ligue; Nyuma ya Mick Quinn, Alan Shearer, Kevin Fillips, Sergio Aguero ndetse na Papiss Cisse.

Taswira inaweza kujumuisha: Watu 2, watu wanasimama, ndevu na nje
Bruno Fernandez yahembwe igihebo cy’umukinnyi witwaye neza muri uku kwezi gushyize kwa Kamena.
154 Yasuwe
%d bloggers like this: