Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Pogba ati “Batuma nkunda umupira w’amaguru igihe cyose mu ikipe ya Manchester United.”

Poul Pogba umukinnyi mpuzamahanga ukina hagati ukomoka mu Gihugu cy’Ubufaransa nyuma y’igihe kinini ari mumvune kumugoroba washize yangeye kwigarurira imitima y’abatari bake bakunda ikipe y’Amashitani atukura ( THe Red Devels) ubwo yafashaga ikipe ye kwikura i Villa Park stadium.

Nyuma y’umukino ikipe ya Manchester United yari yakiriwe n’ikipe ya Aston Villa, umukino warangiye Manchester United itsinze ibitego 3 ku busa byatsinzwe na Fernandez, Greenwood ndetsena Pogba . Iyi nsinzi yashyize ikipe ya Manchester Unitedi ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo.

Ubwo umukino wari urangiye Pogba yatangaje ko nyuma yo kuva mu mvune yishimiye cyane Bruno Fernandez, Antony Martial, Marcus Rashford ndetse n’umusore ukiri muto Mason Greenwood.

Ati “iyo ndi kubabona mu kibuga biranshimisha cyane. Ndikwishimira kubona Bruno, Rashford, Martial na Mason, banitanze bikomeye mu mu kino twakinnye bakanagira uruhare mu bitrgo twatsinze.”

“Ndabireba nkabona ni byiza kandi birashimishije, batuma nkunda cyane umukino w’amaguru igihe cyose.”

202 Yasuwe
%d bloggers like this: