Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Umunyamakuru PIYO yakoze indirimbo ” Hari indi si “-Yumve

Muri Werurwe nibwo MBARUSHIMANA Piyo, yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ‘’ UDUTABARE’’. Icyo gihe yashimangiye ko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho yari yatangaje ko nyuma y’ukwezi kumwe aza gushyira hanze indirimbo ya kabiri.

Mu kiganiro twagiranye, yagaragaje ko yahuye n’imbogamizi zatumye ibyo yari yasezeranyije abakunzi be bitagerwaho.

‘’ Iyo uri umuhanzi ukizamuka, ukenera gukora cyane kugira ngo ugaragarize abakunda umuziki ubushobozi bwawe cyane ko abenshi banzi nk’umunyamakuru kuko ariwo mwuga mazemo igihe kirekire..Nibyo numvaga byibuze ngomba gushyira hanze indirimbo nyuma y’ukwezi ,gusa mwese murabizi ko aribwo twahise duhura n’ikiza cya Coronavirus. N’iyo nasohoye bwa mbere yahuye n’izo mbogamizi kuko bitanshobokeye ko nyigeze ahantu henshi bitewe na gahunda ya guma mu rugo’’

Uyu muhanzi akomeza avuga ko agiye gukomezanya umuvuduko wo hejuru mu kugeza ku bakunzi b’umuziki ibihangano bye.

‘’ Nafashe umwanzuro, ubu buri weekend mba ndi muri studio nkora indirimbo zitandukanye, cyane ko indi minsi yose mba ndi mu kazi kanjye gasanzwe k’itangazamakuru. Ndizera ko bitazongera kungora kuko ibihangano maze kugira muri studio magingo aya birarenga bitanu. Nawe urumva ko ari indirimbo nyinshi’’

Indirimbo HARI INDI SI yiganjemo amagambo ahumuriza abantu,abibutsa ko n’ubwo twababara ariko hari indi isi turi gutegurirwa na Yesu, ariyo UBWAMI BW’IJURU.

HARI AHO AGIRA ATI’’ Yesu azaduhanagura amarira, twaririye muri iyi si y’akaga. Azatwambika amakanzu n’inyenyeri twatsindiye muri uru rugamba rw’iy’isi. Tuzicarana n’Imana umuremyi w’isi, turririmba ya ndirimbo ya Mose, dutambatamba turya za mbuto zahishwe,ndagukumbuje nawe tuzabane mu munezero.’’

Umuhanzi Piyo ashimangira ko aje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko akazajya akora n’ibindi bihangano byibanda ku bumwe bw’Abanyarwanda, n’ibindi bifite isomo timangiro ryagira icyo rimarira isi yose muri rusange.

MBARUSHIMANA Pio ni umunyamakuru umenyerewe cyane mu gutangaza amakuru yo mu ntara y’amajyaruguru kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu, by’umwihariko akaba akorera kuri Radiyo Musanze.

UMVA HANO INDIRIMBO HARI INDI SI

136 Yasuwe
%d bloggers like this: