Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Innocent Muvunyi yashyize hanze indirimbo ‘Umugambi’ ihumuriza abantu kudaterwa ubwoba n’ibihe bikomeye banyuramo.

Innocent Muvunyi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ” sample” na “Ntacyo nzatinya” yashyize hanze indimbo ihumuriza abantu mu bikomeye banyuramo byose.

Indirimbo “Umugambi” yagiye ahagaragara ku wa 17 Nyakanga 2020. Iyi ndirimbo yo kuramya guhimbaza Imana irahumuriza abantu kwihanganira ibikomeye banyuramo kuko ngo ” Imana yemeye ko uvuka igufitiye umugambi.”

Hari aho Innocent muri iyi ndirimbo agira ati” Irabikora , yemeye y’uko uvuka, iyoo, kuba ukiriho ni ubushake bwayo, igufitiye umugambi, igufitiye umugambi.”

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 abantu benshi basubiye inyuma mu gukorera Imana abenshi bibatera kwiheba.

Aganira na virungareports Innocent Muvunyi  yatubwiyeko atari byiza gusubizwa inyuma n’ibyo unyuramo ahubwo ugomba gushikama ugasaba Imana kuko yo Iteza amapfa ni nayo itanga aho bahahira.

Ati “ Umunsi ukoye jyushimira imana ku bwayo ufite byinshi byo gukora, wongereye amahirwe ngaho seruka nk’intwari, ntamvura idahita hora humura iteza amapfa ni nayo itanga aho bahahira.”

Innocent Muvunyi yashize hanze indirimbo “umugambi”

Kanda hano wumve indirimbo ya Muvunyi Innocent irimo ubutumwa buhumuriza abantu kudakangwa n’ibihe bikomeye banyuramo.

93 Yasuwe
%d bloggers like this: