Virunga Reports

Amakuru yizewe!

APR izakina umukino wa gicuti na mukeba Rayon Sports.

Ibidasanzwe ko amakipe y’abakeba akina umukino wa gicuti haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko mu minsi iri imbere iyi ipe izakina umukino wa gicuti na mukeba APR FC.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatanu, Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yavuze ko amakipe yombi yamaze kumvikana ku mukino wa gicuti.

Yakomeje avuga ko uyu mukino wateguwe mu rwego rwo kugira ngo Rayon Sports yerekane ko ishaka kwihimura kuri APR FC yayitsinze ibitego 2-0 mu mikino ibanza ya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019/20.

Ati “Umukino wa gicuti twabiganiriyeho n’ubuyobozi bwa APR FC barawutwemereye. Icyo nabwira abakunzi ba Rayon Sports ni uko uyu ari wo mwanya wo kwereka APR FC ko n’ubwo tutakinnye umukino wo kwishyura muri Shampiyona, ko twari kubatsinda. Ikindi amafaranga azava muri uwo mukino azajya muri Rayon Sports yose.”

Image result for apr vs rayonsports
Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC ku munsi wa 30, ari na wo wari gusoza Shampiyona yegukanywe n’ikipe y’ingabo.

Mu Rwanda umukino w’amaguru ushobora kuzasubukurwa mu mezi abiri ari imbere nk’uko minisiteri ya Siporo yabitangaje mu nama yabaye mu kwezi kwa Gicurasi.

124 Yasuwe
%d bloggers like this: