Virunga Reports

Amakuru yizewe!

La Jeunesse: Nta kosa APR FC yakoze igura Nsanzimfura Keddy

Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, avuga ko nta kosa ryabaye mu igurwa rya Nsanzimfura Keddy kuko bumvikanye na La Jeunesse yamureze. Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavugaga ko bugiye kwitabaza inzego zibishinzwe kuko Nsanzimfura yari akiyifitiye amasezerano.

Ati “Mu igurwa rya Keddy nta kosa na rimwe ryabayemo, twabikoranye ubushishozi kuko twabanje kureba amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports dusanga ayo masezerano adakurikije amategeko y’umupira w’amaguru agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi batarageza imyaka y’ubukure.

“Twasanze umukinnyi atarazamukiye mu ikipe ya Kiyovu Sports nk’uko yamwiyitiriraga ahubwo yarazamukiye muri La Jeuneusse ari nabyo byatumye tuganira n’ubuyobozi bw’ikipe ya La Jeuneusse tugira ibyo twumvikanaho ndetse bikaba byaranashyizwe mu bikorwa.”

Rugera Jean Claude, Perezida wa La Jeuneusse,yatangarije urubuga rwa interineti rwa APR FC ko amakipe yombi yumvikanye ku igurwa ry’uyu mukinnyi.

Ati ”Nibyo koko Keddy yazamukiye muri La Jeuneusse muri 2015, turamurera tumufasha kuzamura impano ye mu mupira w’amaguru. Muri Mutarama 2019 nibwo twamuhaye amahirwe yo gukina mu cyiciro cya Mbere tumuha Kiyovu Sports.”

“Nyuma nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwamwifuje buratwegera turaganira twumvikana ko bagomba gutanga indezo, ndetse bukaba bwaramaze no kuyitanga.”

Nsanzimfura Keddy yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018.

141 Yasuwe
%d bloggers like this: