Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Rukundo Denis yongereye amasezerano mu ikipe ya Police Fc yo muri Uganda.

Nyuma y’igihe kinini bivugwako myugariro Denis Rukundo i ashobora gukinira ikipe ya Rayon Sports, yamaze kongera amasezerano muri Police FC ya Uganda.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya APR Fc nyuma akaza kwerekeza mu gihugu cya Uganda, byari byitezwe ko azaza kuziba icyuho mu ikipe ya Rayon Sports yamaze gutakaza myugariro wayo ukomeye Iradukunda Eric wamenyekanye ku izina rya Radu.

Nyuma y’uko uyu musore afashije ikipe ye kurangiza shampiona ya Uganda kumwanya wa 13 mu makipe 16 akina iyi shampiona , kuri uyu wa 29 Nyakanga yonereye amasezerano muri iyi kipe azarangira mu mwaka wi 2023.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ikomeje kubaka ikipe izakoresha mu mwaka w’imikino utaha, by’umwihariko aho ifite akazi ko gusimbuza bamwe mu bakinnyi yatakaje barimo ba myugariro nka Iradukunda Eric Radu na Eric Rutanga

155 Yasuwe
%d bloggers like this: