Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Immobile akomeje guhiga Cristiano mu bayoboye abatsinze ibitego bynshi.

Cristiano ubu ararushwa ibitego bine na rutahizamu Ciro Immobile wa Lazio bahataniye igihembo cy’urukweto rwa zahabu rw’uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi i Burayi muri uyu mwaka w’imikino Golden Boot.Icyizere cya Cristiano Ronaldo cyo gusoza uyu mwaka w’imikino ari we uhiga abandi bose i Burayi mu gutsinda ibitego byinshi cyakendereye.

Ni nyuma yuko ikipe ye ya Juventus yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, yaraye itsinzwe na Cagliari, gusa bikaba bitahiriye uyu rutahizamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Politigal Cristiano Ronaldo.

Kugeza ubu Immobile afite ibitego 35 muri uyu mwaka nyuma y’uko ikipe ye yayifashije gutsinda ibitego 1 muri 2 ku busabw’ ikipe ya Brecicia , bikaba byatumye akameza gusiga Ronaldo ho ibitego 4 kuko we amaze gutsinda ibitego 31.

Mu gihe hasigaye umukino umwe ngo shampiyona ya Serie A y’uyu mwaka irangire, Immobile ni we kugeza ubu uhiga abandi i Burayi mu gutsinda ibitego byinshi ndetse abenshi bakaba bamuha amahirwe yo kwegukana ikigihembo cya Golden Boot.

218 Yasuwe
%d bloggers like this: