Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Sibomana Patrick Papy yasezerewe n’ikipe ya Young Africans.

Rutahizamu w’Umunyarwanda Sibomana Patrick wari umaze umwaka umwe muri iyi kipe ya Young Africans yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania yasezerewe mu bakinnyi 14 iyi kipe yatangaje ko itazakomezanya nabo mu mwaka w’imikino 2020-2021.

Mu bakinnyi 14 basezerewe harimo 7 bari bagifite amasezera barimo uyu musore nk’uko byagenze kuri Ali Mtoni, Muharami Issa Maundu, Ali Ali, Yikpe Gislain, Eric Kabamba na Rafael Daud.

Abandi barindwi basezerewe nyuma yo gusoza amasezerano barimo Mrisho Ngassa, David Molinga, Jafary Mohammed, Tariq Seif, Andrew Vincent, Papy Kabamba Tshishimbi na Mohammed Issa.

Abinyujije kuri Instagram, Sibomana Patrick, yemeje ko yatandukanye na Yanga SC ndetse ashimira bagenzi be bakinanaga.

Yagize ati “Reka mfate uyu mwanya nshimire ubuyobozi, abakinnyi n’abafana ba Yanga SC na buri wese wanshyigikiye. Mu by’ukuri ntabwo umwaka utaha tuzaba turi kumwe. Byari ibihe byiza ndetse ni byinshi nzabibukiraho. Ndabifuriza kugira umwata utaha mwiza w’imikino. Murakoze Tanzania.’’

Yanga SC yasezereye abakinnyi 14 icyarimwe isanzwe ikinamo Umunyarwanda, Haruna Niyonzima wigaruriye imitima y’Abanya-Tanzania byatumye banamuhimba ’Fabregas’.

214 Yasuwe
%d bloggers like this: