Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Umukinnyi rurangiranwa wa ESPAGNYE na Real Madrid ku myaka 39 yasezeye ku mupira w’amaguru

Umunyabigwi w’Umunya-Espagne, Iker Casillas, wabaye umunyezamu ukomeye muri Real Madrid akanafasha ikipe ya Espage gutwara igiko,be k’isi 2010 , yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 39.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane akinira Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, yakiniraga FC Porto yo muri Portugal kuva mu 2015 ariko ntiyigeze yongera kugaragara mu kibuga kuva muri Mata 2019 ubwo yagiraga uburwayi bw’umutima.

Real Madrid legend Casillas announces retirement after 22-year playing career

Abinyujije kuri Twitter, Casillas yagize ati “Icy’ingenzi ni inzira ucamo n’abantu baguherekeza, ntabwo ari icyo icyerekezo kikugezaho.”

“Ndatekereza nshobora kuvuga nta gushidikanya ko ariyo yari inzira n’icyerekezo cy’inzozi zanjye.”

Uyu mugabo w’imyaka 39, yageze muri Real Madrid afite imyaka icyenda ndetse ni we munyezamu mwiza wayibayemo mu myaka 118 imaze.

Casillas yakinnye imikino 725 mu myaka 16 yabaye muri Real Madrid, ayifasha kwegukana ibikombe bitatu bya UEFA Champions League na bitanu bya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga.

Yafashije kandi Espagne kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo n’Igikombe cy’u Burayi inshuro ebyiri zikurikiranya mu 2008 na 2012.

Mu mikino 156 Casillas yakiniye FC Porto, yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Portugal n’Igikombe kimwe cy’Igihugu.

Image

Iker Casillas yakinnye imikino 167 mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne hagati y’umwaka wa 2000 na 2016, aho Sergio Ramos ari we wenyine wakinnye myinshi kumurusha muri iyi kipe.

Muri Gashyantare uyu mwaka, yari yagaragaje ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne (RFEF), ariko abivamo kubera impamvu z’ubukungu n’ubuzima iki gihugu cyagize mu bihe bya COVID-19.

Image
141 Yasuwe
%d bloggers like this: