Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Amwe mu makosa Munyakazi Sadate amaze gukora kuva yatangira kuyobora ikipe ya Rayon Sports.

Munyakazi Sadate wagiye ku buyobozi asimbuye Paul Muvunyi, Sadate umaze umwaka urenga ayobora ikipe ya Rayon Sports ntago yigeze yumvikana n’abahoze ari abayobozi , abakunzi ndetse n’abandi barebera inyungu za Rayon Sport byu mwihariko n’abakunzi bu mupira wa maguru mu Rwanda .

Virunga Reports yegeranije amwe mu makosa uyu muyobozi wa Rayon  Sports amaze kuba yakora mugihe amariye k’ubuyobozi bw’iyi kipe.

5. kutumvikana n’ubuyozi bwa FERWAFA ndetse n’abahoze bayobora Rayon Sports

Munyakazi Sadate wagaragajeko ntakizere afite abayobozi bu mupira wa hano mu rwanda , ibi akaba yarabinyujije kurukuta rwe rwa Twitter.

Munyakazi Sadate wagaragaye avuga ko abahoze bayobora iyi kipe batangaga ruswa kandi ko bagiye banyereza imitungo yiyi kipe ko bakwiye no gukurikiranwa n’ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze ubwo bari muri iyi kipe,

4.Rayon Sports kutitabira irushanwa ry’ubutwari

Rayon Sports ntago yigeze yitabira irushanwa ry’ubutwari rya 2020 kubera ko FERWAFA itigeze yemera ibyo Rayon Sports yabasabaga maze binyuze kuri Munyakazi Sadate ntibitabira iri rushanwa maze iyi ikipe iza no guhanwa kutazitabira irushanwa rizaba umwata utaha wa 2021.

Aha ikipe ya Rayon Sports yahise inashyiraho amabwiriza ku muntu wese wifuza ko Rayon Sports yitabirai  irushanwa yateguye.

3. Kutumvikana n’abakinnyi

Sadate wagaragaye aterana amagambo n’abakinnyi batandukanye ariko uwo byashakuje cyane ni Macheal Sarpong maze biza no kumuviramo nao gutandukana na Rayon Sports.

Sarpong wumvikanye avuga ko uyu muyobozi adashoboye kuyobora ikipe ya Rayon Sport ndetse ko akwiye no kwegura , abakurikirana umupira wa maguru banenze cyane uyu mugabo ubwo yafataga umwanzuro wo kwirukana burundu umukinnyi nka Sarpong azi agaciro uyu musore yarafite ko yarakwiye ku mubungabunga maze uyu musore bakaza mukuramo amafaranga atubutse none akaba agiye kwigurisha ku buntu.

2. Kugurisha Yannick Bizimana no gutakaza Muhadjiri ku maherere

Munyakazi Sadate yagurishije Yannick Bizimana muri mukeba APR FC miliyoni 22 z’amanyarwanda ariko iki ntago aricyo kibazo kuko uyu muyobozi yakomeje kwizeza abafana n’abakunzi ba Rayon Sports ko Yannick Bizimana ko ari uwa Rayon Sports ko atazigera agira iyo ajya , ariko abizi ko yamaze ku mugurisha muri mukeba, icyababaje abarayon nuko yagiye gukomeza mukeba mugihe we n’abandi bakinnyi bakomeye bagiye bagenda bava muri Rayon Sports.

Muhadjiri wasinyiye ikipe ya AS Kigali mugihe Sadate yari yaramaze guhamiriza abafana n’abakunzi ba Rayon Sport ko bamaze kubona numero 10 wa mbere mu Rwanda ariwe  Muhadjiri Hakizimana akaba yarabihamirije kuri Radio Rwanda ndetse n’izindi mbuga Nkoranyambaga za Rayon Sports, hadaciye kabiri haje kuza inkuru ivuga ko ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyira ikipe y’umujyi wa Kigali mugihe byari bizwiko yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

Aha ikibazo cyavutse nuko abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bari barakusanyije inkunga kugira ngo babaone uyu musore wa kunze kubabangamira igihe bahuraga , ikindi nuko ngo amafaranga yose yari yabonetse ndetse ngo Muhadjiri yahaye igihe  Sadate ngo bamuhe amafaranga  kandi ngo Muhadjiri yaburiye uyu muyobozi ko yabonye imuha ibiruta ibyo bamuhaga uyu muyobozi ngo nta kintu yamushubije.

  1. Kutumvikana n’umuterankunga mukuru Skol

Ikipe ya Rayon Sport yari imaze igihe kinini ari umufatanyabikorwa na Skol kuri manda Munyakazi Sadate byaje gukomera maze ubuyobozi bwa Skol bwemeza  ko butazongera gukorana Rayon Sport mu gihe Sadate azaba akiri umuyobozi wa Rayon Sports.

Haje no kumvikana amajwi y’umuyobozi wa Skol avuga Sadate adashoboye , kubera ikibazo cya mikoro iyi kipe yaje guhura nacyo abakinnyi benshi baje gusesa amasezerano n’iyi ikipe kubera amafaranga yavaga muri Skol atarakiboneka .

Skol yari isigaye iha ikipe ya Rayon Sport Miliyoni 60 z’amanyarwanda ku mwaka yaje kuzihagarika nyuma yokutumvikana na Perezida wa Rayon Sports

341 Yasuwe
%d bloggers like this: