Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Dadu calixte ukorera umuziki muri Africa y’Epho yashyize hanze indirimbo Nd’uwawe yasohokanye n’amashusho yayo.Yumve

Dadu Calixte umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’Uburundi kuri ubu uri kubarizwa muri Afrika y’Epfo yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndi uwawe” yashyizwe ahagaragara iri kumwe n’amashusho meza.

Indirimbo nshya yiganjemo ishimwe ryinshi ndetse inahumuriza abantu ko ntacyakwitambika umugambi w’Imana yagiye ahagaragara kuwa 3 KANAMA 2020.

Aganira na Virungareports Dadu yavuze ko iyi ndirimbo ari impano imana yamuhaye nawe akaba atagomba kuyihererana kuko ngo ari inkomezi kuri benshi batuye isi.

Ati “Ni indirimbo Imana yampaye kugira ngo nze kubwira abantu ko nta kintu na kimwe kizitambika mu mugambi w’Imana ku buzima bwabo”. Yafashe akanya ashimira cyane abantu bagize ibitekerezo bamuha ku ndirimbo ye nshya. 

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Bruce na Boris naho amashusho yayo atunganwa na Reba Image.

Uyu muhanzi w’uririmba akanacuranga Gitari (Guitar) yatangiye gukora umuziki mu mwaka 2009. Mu wi 2015 yashyize ahagaragara umuzingo w’indirimbo 7. N’ubwo yakomwe mu nkokora no kuba indirimbo ze zitarakozwe neza ntibyamubujije gushyira hanze indirimbo nka “Uri Umwizigirwa” na “Nta bwoba” n’iyi nshya yasohoye yitwa “Ndi uwawe”.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Dadu Calixte ukomoka mu gihugu cy’uburundi akaba kuri ubu ari gukorera umuziki we mu gihugu cya Africa y’Epfo.

258 Yasuwe
%d bloggers like this: