Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Sadate mu mazi abira nyuma yogutakaza undi mukinnyi ukomeye

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate ari mubihe bikomeye nyuma yogutakaza umukinnyi Muhadjiri Hakizimana akerekeza muri AS Kigali , AS Kigali yamuhaye ibyo Rayon Sports yari yaramwemereye ndetse banarenzaho miliyoni 5 z’amanyarwanda.

Kuri uyu mugoroba wa tariki ya 06/08/2020 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Hakizimana Muhadjiri amaze gusinyira ikipe ya AS Kigali umwaka umwe kuri miliyoni 17 z’amanyarwanda , akazajya ahembwa miliyoni 1 ku kwezi, ibi bikaba byabaye nyuma yaho uyu musore mu minsi ishize  byari byatangajweko yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports iyiborwa na Munyakazi  Sadate ndetse ngo rwose na Muhadjiri yari yaramaze kwishyiramo ko azakinira ikipe ya Rayon Sports uyu mwaka w’imikino.

Muhadjiri aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyateye gutera umugongo ikipe ya Rayon Sports akajya muri AS Kigali ari  uko ubuyobozi bwa Rayon Sport butamuhaye ibyo bari barumvikanye mu masezerano ndetse ko yari yaranabahaye igihe bagomba no kuzaba bajuje ibyo yabasabaga ko kandi ajya gutangira kuganira na AS Kigali yabanje akabwira Sadate ko igihe cyageze ngo  Sadate ntiyamusubiza maze nawe abona gufata umwanzuro agasinyira ikipe ya AS Kigali.

Ibi bikaba bibaye nyuma yaho Munyakazi Sadate avugiye kuri Radio Rwanda ko yamaze kugura Muhadjiri ndetse  anizeza abafana n’abakunzi ba Rayon ko agiye kubaka ikipe ya ikomeye  izahangana  ku rwego mpuzamahanga .

Munyakazi umaze kwamamara cyane mu gusa nkaho abeshya abafana b’umpira w’amaguru mu Rwanda byumwihariko na bakunzi ba Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sport imazemo igihe kinini ibibazo byinshi kuva uyu mugabo Munyakazi yayigeramo kuko imaze gutakaza n’umuterankunga mukuru, iyi kipe ya rubanda abareberera umupira wa hano mu Rwanda bavuga ko iyi kipe niramuka idakemuye ibibazo biri mu buyobozi bwayo bishobora kugira n’ikibazo ku mupira wu Rwanda muri rusange.

Ikipe ya Rayon Sports imaze gutakaza abakinnyi barenga 12 mur uyu mwaka kandi bose babanzaga mu kibuga ndetse ngo  nabo yamaze kugura ntakizere bafite cyo kuzakomezanya n’iyi kipe, kugeza kuri ubu iyi kipe mu gihe haba hagiye gusubukurwa imyitozo ntaho yabona yakorera imyitozo kuko Skol yamaze guhagarika amasezerano n’iyi kipe.

1,163 Yasuwe
%d bloggers like this: