Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Samson Ikechukwu wakiniraga Lobi Stars yasinyiye Musanze FC

Rutahizamu w’ibigango ukomoka mu gihugu cya Nigeria Samson Irokan Ikechukwu yiyongereye ku bakinnyi basaga 15 Musanze FC imaze kugura muri iyi mpeshyi ya 2020, anaba rutahizamu wo hagati (Centre Forward) wa gatandatu w’iyi kipe.

Uyu rutahizamu w’ibigango yamenyekanye mu Rwanda mu mwaka wa 2016, ubwo yakiniraga Bugesera FC yagezemo avuye muri Lobi Stars y’iwabo muri Nigeria. Yamaze imyaka itatu i Bugesera, abona gusubira muri Loby Stars mu mwaka ushize wa 2019.

Nk’uko byakomeje kuvugwa i Musanze, ubuyobizi bw’iyi kipe bwumvikanye n’uyu rutahizamu mu mpera za Werurwe 2020, ariko abura uko aza mu Rwanda kuko imipaka yari ifunze kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Uyu rutahizamu washyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri azamara akinira Musanze FC, aje yisanga kubera umutoza mukuru (Seninga Innocent) bakoranye i Bugesera, abaye umukinnyi wa 16 uguzwe na Musanze FC ikomeje kwiyubaka mu buryo budasanzwe.

Irokan Samson kandi yujuje umubare wa ba rutahizamu bo hagati (Centre Forwards) batandatu muri Musanze FC, aho asanze Munyeshyaka Gilbert, Onesme Twizerimana, Kyambadde Fred, Mutebi Rachid na Nshimiyimana Brazza.

Amakuru agera kuri Virunga reports aremeza ko uyu rutahizamu yahawe Miliyoni 6 z’amafaranga y’ u Rwanda nka ‘recruitment ndetse akazajya ahembwa ibihumbi Magana ane 400.000 FRW.

 Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 wahagaritswe bitunguranye n’icyorezo cya Coronavirus, Musanze FC yakinnye imikino 23 itsindamo 5 inganya 12 itsindwa 7, byayishyiraga ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona, aho yari ifite amanota 26.

316 Yasuwe
%d bloggers like this: