Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Rubanguka Steve yasinyiye ikipe yo mu Bugereki.

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda Rubanguka Steve yasinyiye ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bugereki, Rubanguka Steve ukina hagati mu kibuga yari amaze igihe akina mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cy’u Bubiligi, mu ikipe yitwa FC Rupel Boom, ariko yamaze kuyisohokamo asinyira indi kipe nshya .

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 y’amavuko, yavutse tariki 14 Ukwakira 1996, yakiniye amakipe atandukanye nka Patro Eisden Maasmechelen na RFC Wetteren, mbere y’uko yerekeza muri FC Rupel Boom, ari nayo yamenekaniyemo cyane.

Ubwo aheruka guhamagarwa mu mavubi hari muri 2018, aho yahamagawe mu bagombaga gukina na ‘Centre African Republic’ tariki 18 Ugushyingo, ariko ntabwo yabashije kujya mu kibuga kuko iminota y’umukino yose yayimaze ku ntebe y’abasimbura.

Rubanguka Steve, nyuma yo kugirana ibiganiro byiza n’ikipe yitwa AE Karaiskakis Artas, yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bugereki, yamaze kuyisinyira amasezerano y’umwaka ushobora kongerwa, akaba yiteguye kuyifasha kwitwara neza mu mwaka w’imikino 2020-2021.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, akaba yatangarije ikinyamakuru IMIKINO, ko yiteguye kuzatanga umusaruro ukomeye kugirango arusheho guhagararira u Rwanda neza, Rubanguka Steve kandi akaba yadutangarije ko akumbuye kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu musore,  n’umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bakina hanze y’umugabane wa Afurika, kimwe na Bizimana Djihad ukinira Waasland Beveren yo mu Bubiligi, na Rwatubaye Abdul ukinira Colorado Springs Switwchbacks yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta z’unze Ubumwe za Amerika.

Mu bandi banyarwanda bakina ku ku mugabane w’iburayi harimo Rushenguziminega Quentin ukinira FC Echallen yo muri Switzerland, Nirisarike Salomon ukinira FC Pyunik muri Armenia, ndetse na Mukunzi Yannick, ukina mu cyiciro cya gatatu muri Sweden mu ikipe yitwa Sandvikens IF , aba akaribo bazwi cyane kuko hari nabandi bakinnyi benshi baba nyarwanda bakina ku mugabane w’iburayi bifuza kuba bakinira u Rwanda.

320 Yasuwe
%d bloggers like this: