Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Perezida Museveni yateguye amasengesho y’umunsi yo gusengera Covid-19

“Imana yamweretse ko nkwiye gutegura umunsi w’amasengesho mu gihugu hose, ateguwe neza, kugira ngo Imana idukize Covid-19. Ntangaje ko tariki 29/08/2020 ari umunsi w’amasengesho y’igihugu n’umunsi w’ikiruhuko. Muzagume mu nzu cyangwa mu ngo zanyu, musenge.”

Uwo ni Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter na Facebook yatangaje ko kuwa 29/08/2020 mu Gihugu cya Uganda yateguye umunsi wo gusengera Igihugu kugira ngo Imana ibakize icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi muri rusange.

Museveni ukunda gusenga cyane yavuze ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubwirwa n’umuturage wa Uganda ko Imana yamweretse ko hagomba kubaho amasengesho mu Gihugu hose mu rwego rwo kwinginga Imana ngo ibarinde Coronavirus.

Uyu mukambwe uyobora Uganda uri mu myiteguro y’amatora yo muri 2021 asanzwe agaragara mu bikorwa by’amasengesho bitandukanye we n’umufasha we Jeannette Kataaha,kuri iyi nshuro akaba azifatanya n’abakozi b’Imana batandukanye kuri Perezidansi ya Uganda maze abaturage bagakorera amasengesho mu ngo zabo.

60 Yasuwe
%d bloggers like this: