Steve Greenberg wunganira R kelly mu mategeko , kuri Twitter yavuze ko bakiriye ‘raporo zivuguruzanya ku bijyanye no kuba R.Kelly yaba yakomeretse’. Avuga ko ikipe ya R Kelly itigeze ihabwa amakuru aturutse muri Gereza cyangwa se ngo bemerere uyu muhanzi kugira icyo ababwira.
Ibi yabitangaje nyuma y’amakuru yagiye hanze y’uko umukiriya we mu mategeko R Kelly yakubiswe n’imfungwa muri Gereza yo muri Chicago aho afungiwe byatumye abunganira R Kelly bongera gusaba ko yarekurwa akajya yitaba inkiko atari muri Gereza.
Doug Anton nawe uri mu bunganira uyu muhanzi w’icyamamare , yabwiye CNN ko uyu muhanzi yasanzwe mu kumba ko muri gereza aho afungiwe, aryamye, imfungwa bafunganye ikamusagarira igatangira kumuhata ibipfunsi.
Yakomeje avuga ko abashinzwe umutekano muri iyi gereza bahise bahagarika uyu muntu wasagariye R. Kelly. Yemeza ko nta bikomere uyu muhanzi yigeze agira.
Umuvugizi w’amagereza, Emery Nelson, yabwiye CNN ko nta kintu yatangaza kuri ibi byabaye, ati “Ku bw’umutekano n’ubuzima bwite, ntabwo twagira icyo tuvuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imfungwa cyangwa ibijyanye no kwivuza kwayo.”
Kuri ubu R.Kelly afungiye muri gereza yo muri Chicago, nyuma yo gutanga ibyifuzo inshuro eshatu ashaka kurekurwa kubera icyorezo cya coronavirus ariko ntibihabwe agaciro.
Akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure.

Izindi Nkuru
Moustapha Adib yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Liban
Perezida Museveni yateguye amasengesho y’umunsi yo gusengera Covid-19
Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani agiye kwegura kubera uburwayi