Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Thiago Silva yerekanwe n’ikipe ya Chelsea nk’umukinnyi mushya

Thiago Silva w’imyaka 35 kuri uyu 28/8/2020 yerekanwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Chelsea nyuma y’igihe kinini bivugwa bamaze kumvikana n’uyu munya-brazil, akaba yasinye umwaka umwe ushobora kongerwa .

Thiago Silva wari urangije amasezerano muri PSG yari yifujwe n’amakipe menshi atandukanye ariko kubera ikibazo cyaba myugariro ikipe ya Chelsea yari ifite niyo yamuhaye ibyo yifuzaga maze abasinyira umwaka umwe abakinira , bikaba birikuvugwa ko ashobora no guhita ahabwa igitambaro cya kuba kapiteni w’iyi kipe imaze gutanga amafaranga menshi muri iri soko ryo muri iyi mpeshyi.

Thiago Silva wakoreye ikizamini cy’ubuzima mu butaliyani ku munsi w’ejo akerekanwa ku mugaragaro kuri uyu munsi, Thiago Silva ubaye umukinnyi wa gatatu ukina mubwugarizi usinyishijwe na Chelsea nyuma ya Marrang sarr, na Ben Chilwell wavuye muri Liecester City.

Chelsea ikaba imaze gusinyisha abasore bandukanye harimo Hakim Ziyech, Timo Werner,Ben Chilwell, Marang Sarr na Thiago Silva hakaba hari kuvugwako na Kai Havertz nawe mu minsi iri mbere biba byarangiye akaza mw’ikipe ya Chelsea.

129 Yasuwe
%d bloggers like this: