Virunga Reports

Amakuru yizewe!

“Uwandoga yandoga urwo!” Sentore na Buravan mu ndirimbo“Ni rwogere” -Video

Umuhanzi Jules Sentore umaze guhamya ibigwi mu njyana Gakondo yahuje imbaraga na Yvan Buravan bakorana indirimbo y’urukundo bise “Nirwogere” bitsa ku gushinga imizi kw’urukundo bya nyabyo ku bakundana uruzira imbereka.

Aba bahanzi bombi iyi ndirimbo bayikoze mu njyana Gakondo ifite umudiho mwiza watunganyijwe na Made Beat ,irimo abakobwa n’abasore babyina Kinyarwanda bizihiwe,amashusho yayo yafashwe n’umuhanga mu gutunganya amashusho mu Rwanda uzwi kw’izina rya Bob Chris Raheem.

Mu runyuranyurane rw’amajwi agororotse yaba basore bombi muri iyi ndirimbo bahamya ko urukundo ntacyo warugereranya kandi ko aho rwashamitse hataba umwaga na busa.

Buravan atangira ati “Rwahuje Data na Mama, rurasendera intwari ndaseruka. Urwo mbabwira nirwo rudutera kwanda rugwa neza kandi cyane, rutemba ituze, ntacyo warunganya ndabarahiye …”

Sentore amwakira agira ati “ Aho ruri ntihaba umwaga , bahungu turuvuge imyato bakobwa turuhe impundu,.. rutemba ituze,..”

Muri iyi ndirimbo Bavuga ko urukundo ari umwambaro w’umurimbo, rukaba umuringa ubereye ukuboko n’urunigi runigirijwe ijosi.

Bashimangira ko abakuru bakwiye kuraga abato urukundo nabo bagasigarana iyo ngabire, hanyuma rugakomeza kurandaranda cyane.

Jules Sentore ati “Harambe rwo nabarugira. Rukomeze ruganze. Rutubere akabando k’iminsi.”

RebaNi rwogera ya Jules Sentore na Yvan Buravan

435 Yasuwe
%d bloggers like this: