Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Fresh Gemmy na Khalfan bakoze indirimbo ‘Never Give up’ bavugamo ubuzima bugoye banyuzemo n’ibicantege bahura nabyo.

Umuhanzi Gisa Emmy utuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wamenyekanye nka Fresh Gemmy , yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Never Give Up’ yakoranye n’umuraperi Khalifan Govinda bavugamo ubuzima bugoye banyuramo n’ibicantege bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Fresh Gemmy ukunda kwiyita akazina ka Bad Buoy(Umuhungu mubi) ni umuhanzi w’umwanditsi w’indirimbo uri mu bahetse idarapo ry’umuziki Nyarwanda mu bahanzi bakorera Muzika hanze yarwo . akunda gukorana bya hafi n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse ari no mubari gucurangwa cyane ku ma radiyo yo mu Rwanda kubera ishyaka n’ubwiza bw’ibihangano bye.

Mu gihe amaze mu kibuga cy’umuziki yakunzwe mu ndirimbo ‘Show me Love’ yakoranye na Mr Kagame . Yakoranye kandi n’abahanzi bafite amazina akomeye nka Gisa Cyinganzo mu ndirimbo ‘ Njye nawe’. 

Fresh Gemmy na Khalfan bahuriye mu ndirimbo ‘Never Give Up’ yakozwe na Producer Evydecks

Ku wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020 yashyize hanze Video Lyrics y’indirimbo yise ‘Never Give Up’, igizwe n’iminota 3 n’amasegonda 51’. Itangira Umuraperi Khalfan Govinda avuga ku buzima bwo mw’isi n’iherezo ryabwo mw’ijwi rikakaye.

Avuga ko nta wu’uri hejuru y’undi n’ikimenyimenyi ntawahindura ibuye umugati nta n’uwagendera hejuru y’amazi, kubwa Khalfan ahamya ko nta muntu ukoze mu cyuma wakwihenura kuri mugenzi we, muri iyi ndirimbo ashimangira ko azakomeza kwomora imitima y’abakuzi be yababajwe n’imiruho y’isi anabasaba kudacika intege.

Mu nyikirizo Fresh Gemmy agira ati ” … Ntagucikintege oohh oohh komeza uhatane,oooh ibyiza nimbere,oooh oooh nta gucika intege, never give up ,never give up,never give up,…”

Fresh Gemmy Yavuze ko ubuzima ari urugendo ko hari inzira ahura nazo zimuvunira umutima zitamworoheye aho hari byinshi anyuramo bikamuvuna ariko agashikama akarushaho guhatana nabyo ngo aharure inzira ze zizamugeza ku butsinzi bwa nyabwo.

Umva Never Give up by Fresh Gemmy Ft Khalfan

179 Yasuwe
%d bloggers like this: