Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Jumper Kellu yizeye kumenyekanisha umuziki Nyarwanda binyuze mu njyana ya EDM

Jumper Keellu usanzwe atunganya indirimbo (Producer) ariko akaba  yibanda cyane ku njyana z’abanyaburayi, yatangarije ko agiye gushyira imbaraga mu kumenyekanisha injyana ya EDM (Electronic Dance Music) itamenyerewe mu Rwanda binyuze mu gukorana n’abahanzi Nyarwanda kugira ngo Muzika Nyarwanda imeneyekane ku rwego Mpuzamahanga.

Jumper Keellu usanzwe ari umwanditsi ndetse akaba  anatunganya indirimbo, Producer Jumper Keellu yakoranye n’abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Alyn Sano baheruka gukorana indirimbo bise “Needed You”, yakoranye kandi na Ariel Wayz iyitwa “The boy from Mars” n’izindi nyinshi.

Uyu musore aherutse gukora Alubumu  iriho abahanzi bakomeye barimo n’abakoranye na Sonny Music avuga ko afite intego  nk’iyandi ba Djs bakomeye ku Isi banakora indirimbo ziri muri iyo njyana nka David Guetta.

Producer Jumper Kellu umuhanga mu njyana ya EDM

Ati : “Intego yanjye ni ukumenyekanisha iyi njyana ya EDM nkoramo umuziki hano mu Rwanda, nzifashisha abahanzi batandukanye kandi bafite amazina ndizera ntashidikanya ko bazayikunda ndetse n’abanyarwanda muri rusange bakazayisangamo, ibi bizashyira umuziki wacu ku rundi rwego.”

Yongeye ho ati : “Umuziki nyarwanda ufite urwego umaze kugeraho , ariko tugomba kuwukura ku rwego rumwe tukawugeza ku rundi, njye ubusanzwe nkorana n’abanyamahanga kandi namenyanye nabo kubera iyi njyana bakunze uburyo nkora bo ubwabo bakansaba ko twakorana, ubu indirimbo nakoze zose ziri ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’izindi zicuruza, dukwiye rero gukora umuziki atari ukuwukunda gusa ahubwo tukanawubyaza inyungu.”

Kimwe mu bimugora ni uko Abanyarwanda batari biyumva mu bintu akora, gusa ngo yizera ko hari igihe kizagera bakabikunda.

Uyu musore asanzwe atunganya indirimbo ze gusa, ubu ari kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki. Electronic Dance Music (EDM) ni uruhurirane rw’imiziki iri mu njyana ya Electronics ikunze kwifashishwa cyane n’aba-Djs mu tubyiniro n’ahandi.akaba afitanye imikoranire ya hafi na Sonny Music Studio.

Indirimbo Till Dawn ya Natasha Cayenne Umurusiyakazi ukorana bya hafi na Jumper Kellu

61 Yasuwe
%d bloggers like this: