Lmbert Mugwaneza wamamay mu muzika mu Rwanda nka Social Mulla yashyize hanze indirimbo yise ‘ Marigarita’ igaruka ku nkuru y’umukobwa azonzwe na Manyinya.
Magarita ni indirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 38’ yasohotse ku buryo bw’amajwi n’amashusho,ku buryo bw’amajwi yakozwe na Jay P afatanyije na Bob Pro mu gihe amashusho yafashwe akanatunganya na Bob Chris Raheem uri kwigaruria iri soko mu Rwanda.
Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo uyu muhanzi social Mula n’umukobwa usanzwe akina Film wamenyekanye nka Fofo na Ndimbati ukunzwe kubera impano yo gusetsa.
Aba bakinnyi ba film bagaragaramo bakina inkuru ivugwa muri iyi ndirimbo igaruka ku mukobwa wikundira ka manyinya ahora mu kabari.
Hari aho aririmba ati “Marigarita akunda ka Wine, none ngewe nasanze ntazabivamo, icyo mukundira ni na cyo mwangira, rimwe na rimwe mba mfite aya beer ariko ntafite aya wine aranzoga none ngewe nasanze ntazabivamo.”
Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’izindi aherutse gushyira hanze harimo ‘Mi Amor’.
Izindi Nkuru
“Utanielewa” indirimbo nshya ya Dayz Nella yumve!!
Yvan Buravan yateye utwatsi ibyo kuva muri New Level.
Mu ndirimbo yise ‘Venti Venti’ Javanix yarondoye akaga uyu mwaka wateje abantu.-VIDEO