Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Moustapha Adib yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Liban

Uwari Ambasaderi wa Liban mu Budage Bwana Moustapha Adib niwe wagizwe Minisitiri w’Intebe wa Liban nyuma yo yo kwemezwa n’umubare munini w’Abadepite ubwo Umukuru w’Igihugu Michel Aoun yabagishaga inama nk’uko byatangajwe kuri uyu wa mbere n’Ibiro bya Perezida wa Liban.

Bwana Adib ufite imyaka 48, yemejwe nyuma y’uruzinduko rwa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron muri iki gihugu, wabasabye ko bashyiraho Guverinoma mu maguru mashya igomba gufasha igihugu gusohoka mu bibazo bya politiki n’ubukungu kirimo muri iki gihe.

Bwana Adib asimbuye Hassan Diab weguye mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’igitutu k’imyigaragambyo y’abaturage barakajwe n’iturika riherutse kubera i Beirut, hagapfa abantu basaga 200, n’inkomere 6,000, bakitakana Leta ko byavuye ku burangare.

147 Yasuwe
%d bloggers like this: