Virunga Reports

Amakuru yizewe!

BEx_RHB na Pacifica bashyize inganzo ku rukundo rwo mu mashuka mu ndirimbo “ Sanitizer”

Umuraperi BEx_RHB afatanyije n’umuhanzi Pacifica bakoze indirimbo yitwa ‘ Sanitizer’ benshi bavuga ko yuzuyemo amagambo aganisha ku rukundo rwo mu mashuka nk’amaze iminsi yumvikana mu ndirimbo z’abahanzi Nyarwanda benshi bemeza ko arakurura ubusambanyi.

Igitecyerezo cy’ikorwa rwiyi ndirimbo cyazanywe na BEx-RHB umuraperi uri mu batangije injyana ya Trap mu Rwanda ari nawe nyiri iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer MAD BNS i Musanze mu majyaruguru y’uRwanda.

Aba bahanzi uko baririmbye bisanisha n’isi nshya igezweho y’abahanzi bashyize inganzo ku rukundo rwo mu mashuka.

Hari nk’aho BEx aririmba agira ati “ Mukobwa mwiza uteye nk’igisabo ngaho ngwino umare ubu busambo, nkunda ukuntu uhora uri proudly abandi bazi ko nteye nka demon, Baby Girl ngwino umare inyota,umuriro nota ngaho ngwino nkote .”

“Why Why Why Girl , Mena amazi umare inyota ubikora neza koresha uyu mwanya ”

Pacifica wo mu karere ka Rubavu aririmba agira ati “ you are my perfect baby and I respety your dady, ntutuma niheba,fatirana ihene igihebeba, you are my Sanitizer,Sanitizer,..”

BEx_RHB yabwiye Virunga Reports ko baririmbye ibishegu bitewe n’uko ari byo bikunzwe n’abafana babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Ati “Ubundi muzika tuyikorera abakunzi. Twasanze ari byo abafana bakunze muri iyi minsi. Natwe tubakorera mu nganzo. ‘Sanitizer’ ni nk’indirimbo ‘Igare’ ya Mico; Waki Waki Remix, Passe ya Rafiki n’izindi zikunzwe niryo soko dufite.

Umva iyi ndirimbo Sanitizer ya BEx_RHB na Pacifica

380 Yasuwe
%d bloggers like this: