Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Rubavu:Mwarimu washyizeho uburyo bwo kwigisha abanyeshuri binyuze kuri Youtube yagize icyo asaba ababyeyi.

Nyuma yo gushinga Umuyoboro anyuzaho amasomo ahabwa abanyeshuri bari mu ngo mu gihe amashuri yugaye imiryango kubera icyorezo cya Coronavirus,Mwarimu Obed Uwayezu wo mu karere ka Rubavu arashimira ababyeyi baha umwanya abana babo bagakurikira amasamo ashyira ku muyoboro yashinze.

Ni kuri Youtube aho uyu mwarimu wo mw’ishuri ryisumbuye rya GS RAMBO yakoze umuyoboro(Channel) yise “Elearning Obed” anyuzaho amasomo mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo gufasha abanyeshuli gusubiramo amasomo aho bari mu ngo iwabo, ni shene nziza cyane yishimirwa n’ababyeyi bi Rubavu nabo mu tundi turere tw’u Rwanda bavuga ko yababereye ishuri ryiza abana bavomamo ubumenyi.

Ni igitecyerezo uyu murezi avuga ko yakigize ubwo mu Rwanda hadukaga icyorezo cya Covid-19 amashuri agafunga imiryango, nka mwarimu usobanukiwe iby’ikoranabuhanga yahise ahanga uburyo Abanyeshuri be bakomeza amasomo bari mu rugo ,ibi byaje kwaguka ibyari iby’abanyeshuri be gusa ubumenyi abusangiza n’abo mu Gihugu cyose binyuze mw’ikoranabuhanga.

N’ibintu buri muntu atakwiyumvisha kuko bisaba ubushobozi akenshi bujyanye n’ibikoresho, kuko usibye ibyo akoresha atanga amasomo,Mwarimu Obed akoresha ibikoresho bifata amashusho ndetse n’ibiyatunganya kugira ngo amasomo ajye ku rubuga asa neza tutibagiwe na internet yo kubishyira kuri Youtube, ibintu avuga ko byamusabye imbaraga nyinshi ariko kubera urukundo no gushaka ibyafasha abana b’uRwanda yaririye arimara ariko amasomo aratambuka.

Mwarimu Obed Uwayezu wigisha muri GS RAMBO

Nyuma y’igihe amaze atambutsa aya masomo Obed Uwayezu yabwiye Virunga Reports ko byatanze umusaruro ku buryo atabicyekaga.

” Kuva twatangira gushyira amasomo ku rubuga byaritabiriwe cyane kandi byaranshimishije cyane kuko ntangira numvaga ko Abanyeshuri banjye aribo bazakurikira ariko ubu ni igihugu cyose, ni iby’agaciro gakomeye kuri njye “

Uyu mwarimu avuga ko mu gutanga amasomo kuri shene ya youtube “Elearning Obed atareba ibyiciro by’amashuri kuko abana biga mu mashuri abanza babona amasomo ndetse nabo mu yisumbue mu byiciro byombi.

Nta bitagira imbogamizi by’umwihariko mu bijyanye n’ikoranabuhanga dore ko atari buri muryango ufite ubushobozi bwo kugurira umwana Megabytes zo gukurikirana amasomo ariko hari igitecyerezo Obed yigize kugira.

” Nigize gusaba kuba abana twajya dufata amasomo tukamanuka mu tugari maze tukabaha amasomo kuri Flash disk ufite Computer cyangwa abafite Televiziyo akayakurikira ari murugo ariko twasanze ari ibintu bisaba budget ndende tuba tubiretse” Obed

Obed agira inama ababyeyi bafite telefone zigezweho kujya bakora download amasomo bakayashyira kuri Flash aho kugira ngo abana bahugire kuri Filime ahubwo bicare ku masomo kugira ngo barusheho no kurwanya Covid-19 kandi batavuye mu rugo.

605 Yasuwe
%d bloggers like this: