Virunga Reports

Amakuru yizewe!

‘Uranyuzuza nkumva nduzuye’ Sergio Martin mu ndirimbo nshya yise “NYUMVA”-Video

Sergio Martin Umuhanzi uri mu bitezweho kugera kure mu muziki Nyarwanda kubera ubuhanga bukubiye mu ndirimbo ze yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nyumva”

N’indirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 2 iri mu njyana ya Afro Pop ikunzwe muri iki gihe ,ikaba yasohokanye n’amashusho yatunganyijwe na Producer Bintu Yves afatanyaje na Sammy&Sinta mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Julesce Pro.

Hari aho agira ati ” Umva uko umutima utera ku bwawe,..ooh my Darling niwowe numva ntazareka ,..”

Ahandi mu turingushyo tw’amagambo anogeye amatwi ku bakundana akomeza agira ati ” …Uranyuzuza nkumva nduzuyeee, ubutunzi mfite bw’agaciro ni wowe, I feel my romance, ni wowe umenya uko niriwe n’uko ndamuka n’ukuri urampagije, isanzure,wigaragaze no mu bandi ni wowe,..”

Mu kiganiro na Virunga Reports uyu muhanzi wahisemo urugendo rwo kwikorana umuziki nyuma y’imyaka myinshi aba mu matsinda yatangaje ko iki ari igihe cye cyo kugaragaza icyo ashoboye

“Iki n’igihe cyanjye cyo kwerekana ubushobozi mfite mu muziki, n’igihe cyo gushyira hanze ibindimo maze Abanyarwanda bakabona ibintu bishya mu matwi yabo” Sergio Martin

Kuva iyi ndirimbo “Nyumva” yajya hanze Sergio Martin yishimiye uburyo yakiriwe by’umwihariko amasusho yayo aho yagiye abona ubutumwa bumubwira gushyiramo imbaraga birenze uko yakoraga mbere

” Ubutumwa hafi ya bwose bwaje bumbwira buti Courage wadukomye, urumva nanjye nahise mvuga nti ibintu ni imbere cyane “ Sergio Martin

Uyu muhanzi avuga ko n’ubwo muri uyu mwaka wa 2020 yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus ariko atigize atuza na gato ari nayo mpamvu yahagurukiye gushyira hanze indirimbo kandi nziza.

Mu bijyanye no kurushaho kwagura izina rye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda Sergio Martin ngo ari gutegura imishinga n’abahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda hakaba hari n’abo bamaze kumvikana gukorana,abakunzi be bakaba bashonje bahishiwe.

Umva hano Nyumva by Segio Martin

468 Yasuwe
%d bloggers like this: