Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Mugabo Gabriel uheruka muri KCB yasinyiye ikipe ya Sunrise.

Myugariro w’ikipe w’igihugu ‘Amavubi’ Mugabo Gabriel yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Sunrise FC , nyuma y’icyumweru yari amaze agarutse mu Rwanda, avuye mu gihugu cya Kenya.

Uyu myugariro uheruka gusesa amasezerano n’ikipe ya Banki y’ubucuruzi yo muri Kenya (KCB  FC) yakinagamo, yavugwaga mu makipe yo muri Ethiopia ndetse bikanavugwa ko Mukura VS&L y’ i Huye yamwifuzaga ariko ikabigendamo biguru ntege.

Uyu myugariro wo hagati yavuye muri Rayon Sports yari asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo asoze amasezerano yari afitanye n’iyi kipe, tariki ya 7 Ugushyingo 2018, ari bwo yasinyiye KCB FC.

Uyu musore yagannye muri Kenya nyuma y’uko yari yashimwe n’umutoza wa KCB mu mikino ibiri ihuza amakipe yitwaye neza mu bigugu byayo ‘CAF Confederations Cup’ yakinnye, ubwo Rayon Sports yahuraga na Gor Mahia, ndetse n’uwa CECAFA Kagame Cup Gor Mahia na Rayon Sports bahuriyemo mu gihugu cya Tanzania.

Mu mwaka we wa mbere akigera muri KCB, Mugabo yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe, gusa nyuma yaje kongererwa andi masezerano y’imyaka igera kuri itatu, ariko muri iyo myaka itatu, yakinnyemo umwaka umwe wonyine.

Mugabo Gabriel yatangiriye urugendo rwo gukina umupira w’amaguru muri Stella Maris y’i Rubavu, ahava agana muri Marine FC nayo yo muri aka karere, aha naho yavuye agana muri Mukura VS&L.

Nyuma yagiye muri Police FC yatozwaga na Cassa Mbungo André, aho yabashije kuyifasha kwegukana igikombe cy’amahoro, ndetse anayikinira mu mikino nyafurika ihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo ‘CAF Confederation Cup’ nubwo yavuyemo itageze kure muri iyi mikino.

Naho muri Rayon Sports yatozwaga na Irambona Masoudi Djuma, aho yayifashije  kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro.

Mu ikipe ya KBC mu mwaka ushize w’imikino, shampiyona yahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus, yayifashije gusoreza ku mwanya wa 5 n’amanota 42 mu makipe 18 akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya.

Mu ikipe y’igihugu, yahamagawe bwa mbere muri 2013 akinira Mukura VS&L, icyo gihe Amavubi yatozwaga na Milutin Sredijevic Micho yungirijwe na Nshimiyimana Eric, naho umukino we wa mbere yakinnye, hari mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi, aho u Rwanda rwari rwahuye n’ikipe y’igihugu ya Mali.

97 Yasuwe
%d bloggers like this: