Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Aidan Tkay yasohoye indirimbo yise ” Crush on You” iri mu njyana zibyinitse.-Yumve

Aidan Tkay umuhanzi w’Umunyarwanda urambye mu muziki wakunzwe mu ndirimbo ‘ Call me’, ‘Talk 2 me’ yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Crush on you’, yasohotse kuri uyu wa 01 Nzeli 2020.

Aidan Tkay ni umuhanzi wamamaye cyane ubwo yabanaga na Dj Pius mw’itsinda ryitwaga Two 4 Real aba bakoranye indirimbo zakunzwe cyane haba mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba, banakoranye n’Ibyamamare bitandukanye.

Tkay Aidan yabwiye Virunga Reports , ko kwandika indirimbo ‘Crush on you’ yatekereje ku nsanganyamatsiko idakunze kwandikwaho na benshi. Yavuze ko muri iyi ndirimbo aririmbamo uburyo umuhungu ashobora gukunda umukobwa ariko agatinya kubimubwira.

Yagize ati “Well njye ubundi mba nshaka gukora indirimbo zibyinitse,kandi z’urukundo. Ubundi gushaka umukunzi habanza crush kuri wa muntu nyirizina, nyuma mukamenyana: so numvaga naririmba ku gikorwa nyirizina kibanza mbere yo gukundana na wawundi watwaye umutima Wawe! So nikuriyo idea navuze ati kuki I don’t sing about it!! .”

Agaruka ku mpamvu muri iyi minsi ari gukora indirimbo ziganjemo indimi z’amahanga zizagaragara kuri Albumu ari gutunganya yagize ati

” ururimi Mpitamu this time kuririmba mu kigande kuko mu ndirimbo maze gukora kandi zikubiye kuri album yanjye ndi gusoza nta nimwe iri mu kigande so this time mpitamu gushiramu ikigande kishi,ikinyarwanda gicye and then English “

Aidan Tkay gushyira izi ndirimbo ari gukora mu Kigande n’icyongereza ari kubiterwa n’isoko mpuzamahanga afitiye intego by’umwihariko indirimbo aheruka gushyira hanze zikaba zarakunzwe cyane i Bugande

” indirimbo mperutse gusohora yakiriwe neza I Kampala so this time I wanted to give them more!!! Ofcse ntibagiwe n’ikinyarwanda kuko nashizemo igice gihagije nkurikije n’inyungu na target yanjye”

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Nessim uri mu bakunzwe mu Gihugu cya Uganda akaba ariwe uri gukorana bya hafi na Tkay Aidan nk’uko yabidutangarije.

Umva Crush on you by TKAY AIDAN

190 Yasuwe
%d bloggers like this: