Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Dj Crew yahuje Abahanzi b’i Nyagatare mu ndirimbo itaka ubwiza bw’umukobwa w’iBurasirazuba.-YUMVE

Adrien Ntirenganya umunyamakuru ubifatanya n’ubuhanzi no kuvangavanga imiziki uzwi kw’izina rya DJ Crew mu ntara y’uburasirazuba, yahurije hamwe Abahanzi bo mu karere ka Nyagatare bakora indirimbo ishimagiza ubwiza bw’abakobwa bakomoka mu ntara y’Uburasirazuba.

Ni indirimbo irikwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki mu ntara y’uburasirazuba bise “NI BEZA” yahuriyemo abanyempano benshi batanga icyizere muri muzika Nyarwanda mu gihe baterwa ingabo mu bitugu.

Aganira na Virunga Reports DJ CREW umunyamakuru wa Flash Fm ishami rya Nyagatare yavuzeko nyuma yogukorera akazi mu ntara zitandukanye, ngo yageze i Nyagatare ahasanga abakobwa beza cyane ari nacyo Cyatumye agira iki gitekerezo cyo kubaririmba

Yagize ati” rwose tutabiciye ku ruhande lburasirazuba hari abakobwa beza. Niyo mpamvu muri iyi ndirimbo twahamagariye ba basore bataka abakobwa beza bo gushaka ko baza muri iyi ntara ifite abana beza bacyeye ku mutima no ku mubiri, Nibeza abakobwa b’iburasirazuba peee !!”

Dj Crew umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Flash Fm ishami rya Nyagatare

Kuriririmba ubwiza bw’abakobwa b’iburasirazuba Dj Crew avuga ko atabikomoye ku bwiza bw’umukunzi we gusa witwa Melon ahubwo muri rusange abari baho ari beza ku buryo bufatika.

Asobanura ko guhuriza hamwe abahanzi bo mu karere ka Nyagatare hari itafari byashyize ku muziki waho kuko byabaye umuyoboro wo kwiyerekana no gushyira hamwe ibintu asaba abahnzi bo mu ntara ko bajya bashyigiirana kugira ngo berekane icyo bashoboye nta byo kuba ba nyamwigendaho.

Amashusho y’iyi ndirimbo biteganyijwe ko azajya hanze mu kwezi k’Ugushyingo aho izaza iteguye ku buryo bwiza cyane.

DJ CREW yatangiye ibikorwa by’ubuhanzi bw’indirimbo mu mwaka wa 2004 akaba yarakoze indirimbo zirimo ‘Madamu, ‘Babiloni’, ‘Ntacyobimaze’ n’izindi akaba agiye no gushyira hanze iyitwa “Igipapayi” yateguje abakunzi be.

Umva indirimbo Nibeza by Dj Crew ft Nyagatare all Stars

200 Yasuwe
%d bloggers like this: