Virunga Reports

Amakuru yizewe!

Nyagatare-Musheri: Abaturage bamaze imyaka 20 nta mazi meza bagira.

Abaturage batuye umurenge wa Musheri mu kagari ka Rugarama ya 1 niya 2 barasaba uwo bireba wese kubafasha nabo bakabona amazi meza. Ibi babitangarije umunyamakuru wa virunga Reports ubwo yabasuraga.

Uwitwa Gakeri Bernard yavuzeko ikibazo cy’amazi bakimaranye imyaka irenga 20.

Yagize ati “Amazi kuyabona ni aha Yesu kuko ni ugutegereza imvura iguye naho ubundi tuvoma mu mugezi w’Umuvumba abandi bakavoma mu Akagera”.

Tumubajije igihe bibatwara ngo babone ayo mazi yiyo migezi 2 yavuzeko bisaba amasaha hagati ya 3 na 4.

Naho Twagirayezu Philippe we yagize ati

” usanga akagari kose gafite nayikondo 1 cg 2 nabwo nazo zigapfa ntihabe gikurikirana ngo zibe zasanwa”.

Aba baturage bagashinja inzego z’ibanze n’imishinga itanga aya mazi uburangare ku gukurikirana izi nayikondo kuko usanga zipfa hakabura uzikora cyane ko nta n’ibyuma bisimbura ibyapfuye abaturage bahabwa.

Ari Twagirayezu Philippe na Gakeri Bernarnd bose bahuriza kukuba ngo aho kugirango hasanwe izangiritse, usanga niyo habonetse ubushobozi hongera gucukurwa izindi nazo zapfa bigakomeza gutyo bigatuma muri akagace hakomeza kuboneka ikibazo cy’amazi.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge mu nshuro 4 twabahamagaye telephone ntibayitabye aho umunyamabanga nshwingwabikorwa w’umurenge wa Musheri aho yitabiye ntitwavugana kuri icyo kibazo kuko yatubwiyeko nta Network iri aho ari. Ubutumwa bugufi twamwoherereje ntabwo bwasubijwe.

124 Yasuwe
%d bloggers like this: